RFL
Kigali

Dr Rukundo Johnson yaganirije abanyamakuru ku ngaruka Brexit izagira kuri Afrika

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:8/11/2019 17:45
0


Mu mahugurwa y'abanyamakuru yateguwe na EPRN yaberaga ku cyicaro cya FES yagarutse ku kurebera hamwe ingaruka Brexit izagira mu bukungu n'ubucuruzi kuri Afurika n'u Rwanda rurimo.



Brexit (British Exit in European Union) bisobanuye 'Gusohoka k'u Bwongereza mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi. Muri 2016 ni bwo igihugu cy'u Bwongereza cyatanze icyifuzo cyo gusohoka mu Bumwe bw'Uburayi gusa uko ibihe biha ibindi abaturage b'iki gihugu babona ko bitakiri ngombwa ko basohokamo.

Ubwo iki cyifuzo cyajyaga ahagaragara mu mezi atatu inganda zigiye zikomeye zagiye zifunga imiryango mu Bwongereza zikomereza mu Budage ndetse n'ahandi. Byumvikana ko bamwe mu baturage bo mu Bwongereza bagurishije inzu zabo batangira gushaka inzu mu bindi bihugu bibarizwa muri EU.

Dr Rukundo Johnson yavuze ko gusohoka k'Ubwongereza muri European Union bizagabanya ubukungu bw'ibihugu bimwe na bimwe muri Afurika ndetse n'u Rwanda rurimo. Yagize ati:

Ubusanzwe u Bwongereza bufite Trade ya 3.5 ku isi u Rwanda rufite 0.9 ku byo rwohereza mu Bwongereza. Bisobanuye ko u Bwongereza nibusohoka muri uyu muryango uru rwego ruzagabanuka.

Yakomeje avuga ko hari byinshi u Bwongereza buzatangira guhagarika mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, cyane ko nabo imisoro iziyongera, akazi kakabura n'ibiryo bigahenda muri iki gihugu.

U Bwongereza bwatekerezaga ko gusohoka muri European Union bizatuma n'ibindi bihugu bisohokamo gusa si uko byagenze ahubwo hari ibihugu byifuza kwinjira muri uyu muryango. Kugira ngo u Bwongereza buve muri uyu muryango hari amafaranga bugomba kwishyura angana na Miliyali 51 z'amadorali.


Ibumoso ni Dr. Rukundo Johnson iburyo ni Ritabumwe Marie Clarisse

Zambia ni cyo gihugu gifite ibicuruzwa byoherezwa mu Bwongereza ku rwego rwo hejuru, ibi bigaragaza ko mu gihe hasinywa aya masezerano biri mu byahungabanya ubukungu bw'iki gihugu.


Abanyamakuru batandukanye baganirijwe kuri Brexit ndetse bungurana n'ibitekerezo ku ngaruka z'ubukungu n'ubucuruzi muri Afrika no ku Rwanda muri rusange.


Hafashwe ifoto y'urwibutso nyuma y'inama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND