RFL
Kigali

Uganda:French Montana waguriye inzu Guetto Kids kudatanga amafaranga yose yemeye bigiye gutuma bayamburwa

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:7/11/2019 17:52
0


Kavuma Dauda ureberera inyungu za Guetto Kids ni we watangaje ko French Montana amafaranga yose yabemereye bagura inzu atarayabaha, ibi ngo bigiye gutuma bayamburwa kuko bagakwiye kuyishyura muri uku kwezi nk'uko amasezerano bagiranye na nyirayo abivuga.





French Montana na The Triplets Ghetto Kids mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo"Unforgettable"

The Triplets Ghetto Kids ni itsinda ry’abana b'ababyinnyi bamaze kwamamara muri Uganda no hirya no hino ku isi. Kumenyekana kwabo byagizwemo uruhare n’umuhanzi Eddy Kenzo wagiye abifashisha mu mashusho y’indirimbo ze. 

Muri 2017 byatumye French Montana wari uri muri Uganda, abifashisha mu mashusho y’indirimbo ‘Unforgettable’ yahuriyemo n’umuhanzi Swae Lee, byabahaye amahirwe yo guhurira ku rubyiniro rumwe n’iki cyamamare mu itangwa ry’ibihembo bya BET Awards muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Yatumye bigaragaza muri BET Awards

Umwaka ushize ni bwo French Montana yabituye abemerera kububakishiriza inzu gusa bisa nk'aho yaguzwe ahubwo ikavugururwa. Impavu ni uko blizz.co.ug yanditse ko Kavuma Dauda ureberera inyungu z’aba bana yavuze ko uku kwezi nikurangira batarishyura nyir'inzu ayibambura.

Yagize ati”Dushobora kuyamburwa igihe icyo aricyo cyose tutarasoza kwishyura amafaranga. French Montana yadusezeranije amafaranga yo kuyuzuza ariko n’ubu ntayo turabona. Ntiruzura ibintu ntabwo bihagaze neza kuko tuba dukeneye kwishyura amafaranga y’ishuri, ayo kwivuza biradusaba ko tuyigurisha tukabona amafaranga cyangwa se tukayashaka twe ubwacu tukishyura nyirayo’’.

Yakomeje avuga ko French Montana ngo yabahaye amashiringi ya Uganda miliyoni 70 gusa abemerera kuzaboherereza andi. Ngo bagiranye amasezerano na nyir'inzu avuga ko batazarenza uku kwezi k'Ugushyingo bataramuha amafaranga ye yose bitaba ibyo agasubirana inzu ye. Kugeza kuri iyi tariki hasigaye iminsi 23 gusa kugira ngo uku kwezi kurangire. Nubwo atariyo nzu yonyine aba bana bafite, haramutse ntagikozwe vuba, aba bana bakwamburwa inzu baguriwe na French Montana.

REBA INDIRIMBO YA FRENCH MONTANA IGARAGARAMO THE TRIPLETS GHETTO KIDS








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND