Umuhanzi uririmba injyana ya RnB Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, yahishuye ko nyuma y’uko umugore we asamye umwana wa gatatu akaba uwa kane bazaba bagiye kurera adateganya kongera kubyara ukundi.
Tom Close ni
umwe mu bahanzi bamaze imyaka irenga 10 bafite igikundiro mu bakunzi b’umuziki
bo mu Rwanda, abikesha indirimbo ze zitandukanye ziganjemo iz’urukundo yakoze
kuva yiga muri Kaminuza y’u Rwanda kugez ubu ari Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe
Gutanga Amaraso Ishami rya Kigali.
Njyewe nemera ko umuntu akwiriye kubyara, akabyara anafite mu mutwe we ko agomba kugira izindi nshingano kuko na none kutubahiriza inshingano ufite nabyo ni nk’icyaha imbere y’Imana. Niba ubyaye umwana hari ibyo umugomba kugira ngo azavemo umugabo cyangwa umugore Imana yashatse ko uwo umuntu aba we. Abana baca mu maboko yacu kugira ngo tubagire icyo Imana ishaka ko bazaba cyo, icyo gihe rero iyo udakoze inshingano zawe hari aho ubutari kubahiriza icyo Imana yaguhereye rwa rubyaro.
Njyewe ni ku bana bane, ubu mfite batatu, uwa kane nawe ndamutegereje ni abo ngabo natekereje. N’ubwo abo bane naba mbafite ntihaze umutwara [uwo arera] umwe agapfa, ntabwo nakongera ngo mbwire umugore ngo ngomba kongera kugusubiza mu miruho yo kongera gutwita ngo tugire abana bane.
Tom Close amaze iminsi adashyira hanze indirimbo ze ku giti cye, ahubwo ari gukorana cyane n’abahanzi biganjemo abakizamuka. Mu minsi ishize aherutse gukorana indirimbo n’umuraperi wo mu Burundi B Face.
Tom Close amaze kubyarana na Tricia abana babiri
Tricia aritegura kubyara umwana wa gatatu, aha ari kumwe na Ellai biyemeje kurera
TANGA IGITECYEREZO