RFL
Kigali

Tom Close yahishuye ko atazongera kubyara ukundi

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:6/11/2019 13:53
2


Umuhanzi uririmba injyana ya RnB Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, yahishuye ko nyuma y’uko umugore we asamye umwana wa gatatu akaba uwa kane bazaba bagiye kurera adateganya kongera kubyara ukundi.



Tom Close ni umwe mu bahanzi bamaze imyaka irenga 10 bafite igikundiro mu bakunzi b’umuziki bo mu Rwanda, abikesha indirimbo ze zitandukanye ziganjemo iz’urukundo yakoze kuva yiga muri Kaminuza y’u Rwanda kugez ubu ari Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Gutanga Amaraso Ishami rya Kigali.

Yashakanye na Niyonshuti Tricia mu 2013, kuri ubu bakaba ari ababyeyi b’abana batatu aribo Ella na Ellan babyaye na Ellai biyemeje kurera nyuma y’aho umubyeyi we amutaye ari uruhinja, we afite imezi atandatu.

Uyu muryango kandi uri kwitegura umwana wa kane nk’uko umugore wa Tom Close amaze iminsi abyerekana ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Mu Kiganiro Isango na Muzika, Tom Close yabajijwe icyo atekereza ku myumvire y’abakirisitu bizera ko ‘abantu bakwiye kubyara bakuzura Isi nk’umusenyi wo ku nyanjya maze avuga ko atari ko abyemera. Yagize ati:

Njyewe nemera ko umuntu akwiriye kubyara, akabyara anafite mu mutwe we ko agomba kugira izindi nshingano kuko na none kutubahiriza inshingano ufite nabyo ni nk’icyaha imbere y’Imana. Niba ubyaye umwana hari ibyo umugomba kugira ngo azavemo umugabo cyangwa umugore Imana yashatse ko uwo umuntu aba we. Abana baca mu maboko yacu kugira ngo tubagire icyo Imana ishaka ko bazaba cyo, icyo gihe rero iyo udakoze inshingano zawe hari aho ubutari kubahiriza icyo Imana yaguhereye rwa rubyaro.

Tom Close wakuze yumva ko azarera umwana udafite ababyeyi akumubera aho batari, avuga ko ibyo yabigezeho ubwo we n’umugore we bafataga icyemezo cyo kujya i Nyagatare bagafata Ellai, ndetse yahise yuzuza umubare w’abana uyu mugabo adashobora kurenza uko byagenda kose. Ati:

Njyewe ni ku bana bane, ubu mfite batatu, uwa kane nawe ndamutegereje ni abo ngabo natekereje. N’ubwo abo bane naba mbafite ntihaze umutwara [uwo arera] umwe agapfa, ntabwo nakongera ngo mbwire umugore ngo ngomba kongera kugusubiza mu miruho yo kongera gutwita ngo tugire abana bane.

Tom Close amaze iminsi adashyira hanze indirimbo ze ku giti cye, ahubwo ari gukorana cyane n’abahanzi biganjemo abakizamuka. Mu minsi ishize aherutse gukorana indirimbo n’umuraperi wo mu Burundi B Face.

Tom Close amaze kubyarana na Tricia abana babiri

Tricia aritegura kubyara umwana wa gatatu, aha ari kumwe na Ellai biyemeje kurera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shema4 years ago
    Tricia and Tom, Imana ibahe umugisha ku bw'uwo mwana murera!
  • delphine4 years ago
    Nukur Imana ibahe imigisha mugira umutima wakimuntu pe kd tricia woe nkukunda byindani





Inyarwanda BACKGROUND