Abamalayika ubundi ni ibiremwa byo mu buryo bw’umwuka gusa hari aho ushobora kumva umuntu aravuze ngo kanani ni umumalayika. Ese aba ashaka gusobanura iki? Ahanini ababivuga baba bashingiye ku bwitonzi, ubwenge ubutabazi bwihuse cyangwa se uwo muntu bavuga ko afite ingeso nziza.
Bakubwira ko uri mukuru kuruta
imyaka yawe: Nubona akenshi hari abantu bagufata nk’umuntu ukuze
cyane bakagukekera imyaka myinshi runaka kandi ntayo ufite bitewe n’ibitekerezo
byiza ufite, inama ugira abantu batandukanye, amagambo yubaka ugira, mbese ibyo
byose bihabanye n’imyaka yawe uzamenye ko uri malayika wibereye ku isi.
Uhora iteka wishimiye ubuzima
ubayemo kabone n’ubwo bwaba budashamaje: Ibihe waba urimo byose uhorana
amagambo y’ihumure, uba ushaka ko nta cyahungabanya amahoro yawe, ikidakunze
ntugifatira umwanya, ugira urukundo n’urugwiro nta munabi upfa kukugaragaraho.
Ugira umutima utabara abandi: Iyo
mugenzi wawe ababaye urabimenya nubwo yaguhisha amarangamutima ye umenya uko
umusanga ukamuhumuriza utitaye ku kumenya impamvu aguhishe. Icyo ugendereye ni
ugutuma yishima na we akanezerwa, niba umeze utya,uri malayika wibereye ku isi.
Nta muntu ujya upfa kugusobanukirwa,
uhora uri mushya: N’umuntu ugerageje kukwigaho biramushobera kuko
uhora uri mushya, uratekereza cyane ukareba kure ari nabyo biguha imyanzuro
itabangamiye buri wese, urihariye, aha rwose uri malayika utuye ku isi.
Wakira buri wese uje akugana: imiterere
y’umuntu uwo wri we wese, yaba umukire cyangwa umukene, inzobe cyangwa igikara,
mugufi cyangwa muremure, bose ubakira kimwe kandi ukabafasha neza, umuntu ukuzi wese
avuga ko ugira umutima mwiza.
TANGA IGITECYEREZO