RFL
Kigali

Uganda: Umunyarwandakazi Fille Mutoni yajyanywe mu kigo ngororamuco kubera gukoresha ibiyobyabwenge

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:5/11/2019 14:21
0


Nyuma y'uko abo mu muryango we mu kwezi gushize bamujyanye gukorerwa isuzuma ngo harebwe niba koko amaze gusarikwa n’ibiyobyabwenge bagasanga abikoresha, mu rwego rwo kuramira ubuzima bwe bamusabiye kumara iminsi 30 mu kigo ngororamuco.




Fille Mutoni ugiye kumara iminsi 30 mu kigo ngororamuco

Uyu muhanzikazi w’imyaka 28 yavukiye muri Uganda n’ubwo akorera muzika muri iki gihugu, ababyeyi be bombi ni abanyarwanda, se yitwa Peter naho nyina akaba Odette Rwibasira. Mu rugendo rwe rwa muzika amaze gukorana n’abahanzi barimo itsinda Goodlife, n’umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melody bahuriye mu indirimbo bise “Hello”.

Kumenyekanisha album ye ”Alter Ego” byatumye agera mu bihugu byinshi nka Sweden, Paris, Germany, Denmark ndetse na Netherlands. Mu batumye amakuru avuga ko uyu muhanzikazi yajyanywe mu kigo ngororamuco amenyekana harimo n’uhagarariye ureberera inyungu ze mu bya muzika wahoze ari n’umukunzi we MC Kats.

Anyuze ku rukuta rwe rwa Facebook, yanditse amenyesha abakunzi b'uyu muhanzi ko ntanahamwe azataramira muri uku kwezi. Ati "Nta na hamwe azataramira muri uku kwezi ku Ugushyingo kugeza igihe ubuzima buzongera kuba bwiza”. Akomeza avuga ko ibitaramo azongera kubikora mu Ukuboza.


Fille Mutoni na Mc Kats basanzwe bafitanye umwana w’umukobwa n’ubwo batakibana nk’umugabo n’umugore ntibahwema rimwe na rimwe kugaragaza ko bakundana. Ubushuti bwabo bwatangiye kugaragara muri 2015 nyuma mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka batangaza ko batandukanye.


Fille Mutoni na Mc Kats bahoze bakundana

Nyuma yo gusuzumirwa mu kigo ngororamuco giherereye Entebbe, abo mu muryango we bahisemo kumusabira iminsi 30 yo kumara mu kigo ngororamuco yigishwa, agororwa umuco kuko ngo muri ibi bihe amaze kuba imbata y’ibiyobyabwenge.

Usibye no muri Uganda, gukoresha ibiyobyabwenge mu bahanzi bimaze gufata indi ntera kuko umunsi ku wundi ari ko twumva ibyamamare byafunzwe bizira kubikoresha.

Mu gihe kitaragera ku mezi abiri, Fille Mutoni abaye undi muhanzi nyarwanda wiyongeye kuri Bushari na Slum Drip bazwi mu njyana ya Kinyatrap nabo bavuzweho gukoresha ibiyobyabwenge ubu bakaba bari gukurikirwanwa n’inzego z’ubutabera.

REBA HANO INDIRIMBO HELLO FILLE YAKORANYE NA BRUCE MELODY








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND