RFL
Kigali

Weasel yagaragaje amarangamutima ye ku munsi w'isabukuru ya Sandra Teta

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:5/11/2019 11:50
0


Umuhanzi wo muri Uganda umaze iminsi ari mu rukundo mu buryo bweruye n’umunyarwandakazi Teta Sandra uzwi cyane mu gutegura ibirori bitandukanye, yamusabiye umugisha mu kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.



Tariki 04 Ugushyingo buri mwaka uba ari umunsi udasanzwe kuri Teta Sandra uba wizihiza umunsi yaboneyeho izuba. Isabukuru ya Sandra Teta uyu mwaka yayihizihirije muri Uganda aho amaze iminsi akorera ibijyanye no gutegura ibirori mu tubari dutandukanye.

Uyu mukobwa wabaye igosonga cya mbere cya Nyampinga wa Kaminuza yahoze yitwa SFB mu 2012, akanamenyekana mu bushabitsi bunyuranye cyane cyane gutegura ibitaramo, amaze iminsi ari mu rukundo rwimbitse n’umuririmbyi wo muri Uganda Weasel wahoze aririmbana na nyakiwgendera Radio mu itsinda rya Good Life.

Mu nshuti nyinshi zifurije uyu mukobwa isabukuru nziza, harimo n’umukunzi we Weasel wanditse amagambo kuri konti ye ya Instagram amwifuriza imigisha myinshi. Ati “ Isabukuru nziza rukundo rwanjye. Imana iguhe umugisha Sandra Teta, uryoherwe n’umunsi wawe kandi nkwifurije kuramba.”

Muri uyu mwaka nibwo havuzwe cyane inkuru z’uko Weasel ari mu rukundo na Teta Sandra ndetse ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda byagiye byandika ko anamutwiye n’ubwo aba bombo bagiye babyamaganira kure.

Weasel yiyemeje gukundana na Sandra nyuma y’abandi benshi bamubanjirije ndetse banabyaranye. Uyu mukobwa nawe si akana mu gukundana n’ibyamamare dore ko mu 2016 yatandukanye na Dereck wo mu itsinda rya Active.

Mu gushimimangira urukundo rwabo, aherutse kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Weasel nshya yitwa “Guwoma”.     

Sandra Teta na Weasel bari mu rukundo rusesuye 

REBA INDIRIMBO GUWOMA YA WEASEL IGARAGARAMO SANDRA TETA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND