RFL
Kigali

Umukino wa Kiyovu Sport na APR FC wahinduriwe amasaha n'aho ugomba kubera

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/11/2019 20:00
0


Umukino w’umunsi wa munani muri shampiyona y’u Rwanda uzahuza Kiyovu Sports na APR Fc wimuriwe ku wa gatanu tariki 08 Ugushyingo 2019 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.



Uyu mukino uko byari biteganyijwe wagombaga kuba ku wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2019, ukabera ku kibuga cya Mumena saa cyenda z’umugoroba (15h00’). Ariko Kiyovu Sport yandikiye FERWAFA iyisaba ko umukino uzabahuza na APR Fc wakwimurwa ukanahindurirwa amasaha.

Mu ibaruwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yandikiye Kiyovu Sport isubiza iyo Kiyovu yari yanditse, harimo ko ubusabe bwa Kiyovu Sport bwemewe, maze umukino ushirwa ku wa gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade ya Kigali.

Kiyovu Sport iri ku mwanya wa Kane n’amanota 14, mu gihe APR Fc yo iri ku mwanya w’icyubahiro wa mbere n’amanota 17.




Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND