RFL
Kigali

Impamvu ukwiye gusohokera muri White Club kuri uyu wa Gatatu

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:4/11/2019 18:55
0


Umuririmbyikazi Momo na Eric Gaben barataramira abasohokera muri White Club aho baririmba basubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, ibizwi nka Karaoke.



White Club iherereye ku Kimironko ahahoze ari Rosty hamaze kuba igicumbi cy’imyidagagaduro itandukanye iryohereza abantu bose bahasohokera.

Buri mugoroba wo ku wa Gatata w’icyumweru, uba ari umwanya wo gususurutsa abakunzi ba Karaoke, aho bataramirwa n’umukobwa wamamaye mu muziki akanagira ubuhanga muri Karaoke, Momo.

Momo ntabwo aba ari wenyine kuko akorana n’undi musore ufite ijwi rihebuje witwa Eric Gaben akaba anamaze igihe muri uyu mwuga.

Muri White Club niho hantu haba amafunguro y’ubwoko bwose kandi ku giciro cyiza. Biyemeje kuticisha irungu abakiriya babo  aho ku wa Gatandatu haba hari umuziki w’umwimerere icurangwa na Band y’abarundi ndetse bakerekana imikino yo muri shampiyona zikomeye zo ku mugabane w’u Burayi.

Buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi habera ibitaramo bigezweho bya Silent Disco aho aba Djs bakunzwe mu gihugu ari ho baba babarizwa. Akarusho utasanga ahandi ni uko umukiriya wabo ufite ikinyabiziga kandi yanyoye inzoga bamuha umushoferi umugeza aho ataha kandi ntibamwishyuza. 

Momo na Eric Garben muri Karaoke ni buri wa gatatu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND