RFL
Kigali

VIDEO: Kwiyerekana bafite amatungo magufi, kwambara agatimba ni tumwe mu dukoryo twagaragaye muri 'ASPEKA Talent Show 2019'

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:4/11/2019 20:09
2


Kuri iki cyumweru mu rwunge rw'amashuri rwa ASPEKA Kayenzi haberaga amarushanwa yo kwerekana impano z'abanyeshuri biga muri iki kigo aho aba banyeshuri barushanwaga mu byiciro bitandukanye; Abahanzi, kumurika imideri, abanyarwenya no mu mbyino zigezweho ndetse n'ibindi.



Umuyobozi wa GS ASPEKA Kayenzi Ndahimana Severin aganira na Inyarwanda.com yashimangiye ko hari abo izi mpano zifasha nyuma yo kurangiza kwiga muri iri shuri. Ati: "Abana barangiza hano harimo benshi kuri ubu babaye abahanzi hanze aha, urugero ni nk'uyu mu Judge wabonye aha witwa Ndagijimana Claude afite indirimbo nziza wabonye ko aririmba neza. Harimo n'abandi bagenda bagaragaza impano zabo mu buryo butandukanye hari n'undi dufite umurika imideri neza ari ku mugabane w'uburayi, ubona abana bafite impano zitandukanye ari no mu kubyina ari no gukora ibindi bituma ubwenge bwabo bukora byinshi kurushaho."

Tumwe mu dushya twaranze iri rushanwa hagaragayemo abanyamideri biyerekanye mu buryo budasanzwe dore ko bari bambariye kwerekana udushya tutamenyerewe mu Rwanda. Muri 'African Fashion' hari abanyamideri bagaragaye bitwaje amwe mu matungo magufi arimo ihene, inkoko,..mu gihe American Fashion hari abigaragaje mu myenda isanzwe yo gusohokana ndetse harimo n'uwaje yambaye ikanzu y'abageni.

African Fashion


Mu kumurika imideri itsinda rya Synthetic na Flexible ni bo begukanye intsinzi


Abandi bagiye begukana intsinzi mu byiciro bahataniragamo, harimo Umunyarwenya Phyisical Comedy mu cyiciro cy'abanyarwenya, mu kuvuga imivugo ni Uwingabire Heriette, uwatsinze mu kuririmba indirimbo z'abandi (Interpretation) ni Manirareba Josue, mu bahanzi ni bizagiriherezo Mike, uwatsinze mu ndirimbo za gakondo ni Kwizera Evariste, Uwatsinze mu mbyino za kinyafurika ni itsinda rya EBC, itsinda rya Skill Force ni ryo ryegukanye intsinzi mu mbyino zigezweho, Vision Drama team ni yo yabaye iya mbere mu cyiciro cya Drama naho uwatsinze mu banyamakuru ni Mutangana Bienfait.



ASPEKA ni ikigo cy'amashuri yisumbuye giherereye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Kayenzi. Amwe mu masomo batanga bibanda ku masomo y'ubugeni n'indimi n'ubuvanganzo MEG, HEG, MCE, HGL.

Iri rushanywa rya Talent Show ribera muri iri shuri ryatangiye mu mwaka wa 2013 ryitabirwa n'abanyeshuri bo muri iki kigo ndetse bagatumira abaturage bo muri aka gace n'abanyeshuri bahize. Usibye bimwe mu bihembo uru rubyiruko ruhabwa iyi talent show yarazamuye urubyiruko rwinshi yewe bamwe ni intangarugeri aha hanze.





Kanda hano urebe amashusho y'udukoryo twabereye muri ASPEKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyisenge Emmanuel4 years ago
    Abo bana barashoboye
  • HERMANI4 years ago
    Ibaze kohereza umwana wawe kwiga imibare ukamubona kunyarwanda ahetse ihene.





Inyarwanda BACKGROUND