RFL
Kigali

Rubavu: Hategerejwe igitaramo 'BRM Tour Concert' kizahuriramo Jay Polly na The Same

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/11/2019 15:26
0


Abanyarubavu bakomeje kuryoherwa n’ibitaramo by’inkurikirane, nyuma y’igitaramo cya Izihirwe na MTN cyahuriwemo n’ibyamamare, kuri ubu BRM Tour Concert na cyo ni ikindi gitaramo kigiye gususurutsa abaturiye aka karere. Jay Polly na The Same ni bo bari ku isonga mu bazasusurutsa imbaga.



Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba kubera uburanga bwacyo ndetse n’ubwiza bw’umucanga wo ku nkengero zacyo tutibagiwe amashyuza agikikije aboneka hacye mu Rwanda kimwe n’ibikorwa by’imyidagaduro bibera ku nkengero z’iki kiyaga.

Mu rwego rwo kurushaho kumenya u Rwanda no gusobanukirwa ubwiza bwarwo BRM yateguye igikorwa cyo gusura no gutembera mu kiyaga cya Kivu aho Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga bazacyitabira bazasusurutswa n’abahanzi b’abahanga mu Rwanda barangajwe imbere na Jay Polly n’itsinda rya The Same rimaze kwigarurira imitima ya benshi mu ntara y’Uburengerazuba.

Mbere y’iki gitaramo nyirizina kizaba tariki 9 Ugushyingo, 2019 biteganyijwe ko abazicyitabira bazahaguruka mu mujyi wa Kigali bakigera i Gisenyi hagakorwa urugendo mu bwato rwo gusura umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo banyuze mu kiyaga cya Kivu, Gaz Methane, gutembera ku mashyuza ndetse no kuri Brasserie ku mafaranga ibihumbi mirongo ine (40.000Frw) ku munyarwanda ndetse n’amadorali ijana (100$) ku munyamahanga aho hazaba hakubiyemo Amafaranga y’Urugendo (Transport), Accomodation ndetse n’ifunguro rya ku manywa(Lunch).

Nyuma yo kuzenguruka mu Kiyaga cya Kivu, umunezero w’uru rugendo uzasorezwa muri Little Paris Beach i Gisenyi ku mazi aho abahanzi barimo Jay Polly, The Same, Back2World na Mizi Band bazasusurutsa abantu aho kwinjira bizaba ari Ubuntu. Tubibutse ko umuhanzi Jay Polly uzasusurutsa imbaga y’abanyarubavu aherutse muri aka karere mu gitaramo cya MTN cyahuruje imbaga nyamwinshi.


Jay Polly azaririmba muri iki gitaramo


The Same bazaririmba muri iki gitaramo

Umwanditsi: Kwizera Jean de Dieu-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND