Uhiriwe Byiza Rénus ukinira Benediction Excel Energy wasize bagenzi be kuva isiganwa ritangiye ni we wegukanye agace ka gatandatu ka Rwanda Cycling Cup 2019 kiswe Muhanga Circuit, kakinwe kuri uyu wa Gatandatu mu Mujyi wa Muhanga.
Ryari isiganwa ririmo amakorosi menshi n'utuzamuko
Muri iri siganwa ryakinwe mu bice bibiri,abasiganwa bakoraga urugendo rwa
kilometero 2,7 bagakomeza kuzenguruka kugeza mu gihe cy’isaha mwe, yarangira bakongera bakazenguruka inshuro ebyiri
bakabona gusoza.
Urugendo bakoraga rwavaga kuri Station Engen ku muhanda ujya
Nyabisindu-bakamanuka ku biro by’akarere ka Muhanga-bakazenguruka bagaca muri
gare ya Muhanga hanyuma bakagaruka kuri Stasion ya Engen.
Ku buryo bumworoheye UhiriweByiza Rénus niwe wegukanye aka gace ka gatandatu ka Rwanda Cycling Cupku nshuro ye ya mbere atsinda mu cyiciro cy’abakinnyi bakuru kuko yari amaze igihe aritwara mu bakiri bato.
Isiganwa rigitangira Uhiriwe yasize
bagenzi be, benshi bibwira ko ari amavamuhira aribuze kunanirwa hanyuma
agasigwa gusa ariko siko byagenze kuko yayoboye abo bari bahanganye mu gihe cy’isaha
yose aza no kurisoza ari uwambere aho yageze ku murongo basorejeho nta mukinnyi
bahanganye kuko yari wenyine.
Uhiriwe Byiza Renus yaje akurikiwe na Uwiduhaye wa Nyabihu na
Ruberwa Jean Damascene waje ku mwanya wa gatatu.
Mu cyiciro cy’abagore, isiganwa ryegukanwe na Ingabire Diane wa Benediction wakoresheje isaha imwe, iminota umunani n’amasegonda 10, akurikirwa na mugenzi we, Nyirarukundo Claudette wakoresheje isaha imwe, iminota 10 n’amasegonda 35 mu gihe Nzayisenga Valentine na we ukinira Benediction yabaye uwa gatatu.
Mu ngimbi, uwa mbere yabaye Nzayikorera Emmanuel wa Benediction wakoresheje isaha imwe, iminota itanu n’amasegonda 40, anganya ibihe na Muhawenimana Jean d’Amour bakinana mu gihe Tuyizere Étienne wa Nyabihu yabaye uwa gatatu asizwe amasegonda 35.
Uhiriwe Byiza Rénus ni we wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23 n’abagabo bakuru, akoresheje isaha imwe, iminota 10 n’amasegonda 55, akurikirwa na Uwiduhaye wa Nyabihu Cycling Team wasizwe amasegonda atanu mu gihe Ruberwa Jean Damascène na we wa Nyabihu, yasizwe amasegonda 30 akaba uwa gatatu.
Rwanda Cycling Cup 2019 izakomeza tariki ya 23 Ugushyingo 2019, hakinwa agace ka karindwi, Musanze Circuit, kazazenguruka umujyi wa Musanze.
Yanditswe na SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO