RFL
Kigali

Uhiriwe Byiza Rénus yegukanye agace ka gatandatu ka Rwanda Cycling Cup ku buryo bumworoheye

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/11/2019 19:42
2


Uhiriwe Byiza Rénus ukinira Benediction Excel Energy wasize bagenzi be kuva isiganwa ritangiye ni we wegukanye agace ka gatandatu ka Rwanda Cycling Cup 2019 kiswe Muhanga Circuit, kakinwe kuri uyu wa Gatandatu mu Mujyi wa Muhanga.




Ryari isiganwa ririmo amakorosi menshi n'utuzamuko

Muri iri siganwa ryakinwe mu bice bibiri,abasiganwa bakoraga urugendo rwa kilometero 2,7 bagakomeza kuzenguruka kugeza mu gihe cy’isaha mwe, yarangira bakongera bakazenguruka inshuro ebyiri bakabona gusoza.
Urugendo bakoraga rwavaga kuri Station Engen ku muhanda ujya Nyabisindu-bakamanuka ku biro by’akarere ka Muhanga-bakazenguruka bagaca muri gare ya Muhanga hanyuma bakagaruka kuri Stasion ya Engen.

Ku buryo bumworoheye UhiriweByiza Rénus niwe wegukanye aka gace ka gatandatu ka Rwanda Cycling Cupku nshuro ye ya mbere atsinda mu cyiciro cy’abakinnyi bakuru kuko yari amaze igihe aritwara mu bakiri bato.

Isiganwa rigitangira Uhiriwe yasize bagenzi be, benshi bibwira ko ari amavamuhira aribuze kunanirwa hanyuma agasigwa gusa ariko siko byagenze kuko yayoboye abo bari bahanganye mu gihe cy’isaha yose aza no kurisoza ari uwambere aho yageze ku murongo basorejeho nta mukinnyi bahanganye kuko yari wenyine.
Uhiriwe Byiza Renus yaje akurikiwe na Uwiduhaye wa Nyabihu na Ruberwa Jean Damascene waje ku mwanya wa gatatu.

Mu cyiciro cy’abagore, isiganwa ryegukanwe na Ingabire Diane wa Benediction wakoresheje isaha imwe, iminota umunani n’amasegonda 10, akurikirwa na mugenzi we, Nyirarukundo Claudette wakoresheje isaha imwe, iminota 10 n’amasegonda 35 mu gihe Nzayisenga Valentine na we ukinira Benediction yabaye uwa gatatu.

Mu ngimbi, uwa mbere yabaye Nzayikorera Emmanuel wa Benediction wakoresheje isaha imwe, iminota itanu n’amasegonda 40, anganya ibihe na Muhawenimana Jean d’Amour bakinana mu gihe Tuyizere Étienne wa Nyabihu yabaye uwa gatatu asizwe amasegonda 35.

Uhiriwe Byiza Rénus ni we wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23 n’abagabo bakuru, akoresheje isaha imwe, iminota 10 n’amasegonda 55, akurikirwa na Uwiduhaye wa Nyabihu Cycling Team wasizwe amasegonda atanu mu gihe Ruberwa Jean Damascène na we wa Nyabihu, yasizwe amasegonda 30 akaba uwa gatatu.

Rwanda Cycling Cup 2019 izakomeza tariki ya 23 Ugushyingo 2019, hakinwa agace ka karindwi, Musanze Circuit, kazazenguruka umujyi wa Musanze.






Yanditswe na SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KWIZERAOLIVIER4 years ago
    THISPOSTEDISVERYGOOD
  • KWIZERAOLIVIER4 years ago
    MUKOMEREZEAHONTAGUCIKAINTEGE





Inyarwanda BACKGROUND