RFL
Kigali

Rubavu: Gahunda ya Gerayo Amahoro yashimangiwe mu gitaramo cya MTN Izihirwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/11/2019 11:54
0


Mu gitaramo cyo gutangiza gahunda ya MTN IZIHIRWE cyari cyabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu (Public Beach) ho mu karere ka Rubavu, Polisi y'u Rwanda yaboneyeho kwibutsa Abanyarwanda gahunda ya #GerayoAmahoro aho basaba Abanyarwanda kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye cyangwa bari kuri telefoni.



Mu ijambo ryafashe iminota itari micye mu buryo bwo kumvikanisha inshingano za buri wese muri iyi gahunda ya Gerayo Amahoro, Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyiramo ingufu, CIP Emmanuel Kayigi Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Uburengerazuba, yatangaga umwanya ku bari bitabiriye igitaramo ufite icyo kuvuga akaza agatanga inama z’uko yumva byakagenze mu buryo bwo kwirinda impanuka.


Ni igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru

Mu ijambo rye CIP Emmanuel Kayigi yagize ati ”Abanyarwanda turasobanutse kandi twumva vuba, iyi gahunda rero turabasaba kuyumva mu kajya no kuyibwira bagenzi banyu muturanye. Turifuza ko bibaye byiza buri wese yabigira ibye. Nk’uko mwabyivugiye iyo umunyarwanda umwe agize ikibazo twese bitugiraho ingaruka kuko twese turi bamwe ngaho rero nimureke turindane impanuka twirinde kujya mu muhanda twanyoye cyangwa se tutameze neza. 

Twirinde kujya kuri telefoni mu gihe dutwaye mbese twifurizanye kugera iyo tugiye amahoro. Mwese nimuva hano mutashye murahamagarana mubazanye muti ”Ese wageze yo amahoro” murumva ko bigenda bikagaruka no mu muco wacu nk’Abanyarwanda so, mureke rero tubigire ibyacu tubigiremo uruhare turinde igihugu cyacu, twirinda impanuka”.

Polisi y'u Rwanda irahamagarira abantu bose kubahiriza amategeko y'umuhanda

Mu mboni y’umunyamakuru wa INYARWANDA wari mu gitaramo ukuri ni uko iri jambo #GerayoAmahoro ryasigaye mu mitwe y’abitabiriye igitaramo cya MTN Izihirwe cyabereye ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu bitewe n'inshuro ryagarutsweho ndetse rikanerekanwa. Byongeye, igihe umuhanzi yajyaga ku rubyiniro yabaga yitwaje icyapa cya #GerayoAmahoro akagira icyo asaba Abanyarwanda kuri gahunda yo kwirinda impanuka zo mu muhanda.

#GerayoAmahoro yashimangiwe mu gitaramo cya MTN Izihirwe

Umwanditsi: Kwizera Jean de Dieu-InyaRwanda.com

AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND