RFL
Kigali

Indonesia: Uwashyizeho amategeko ahana ubusambanyi na we yabuhaniwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:1/11/2019 15:49
0


Umugabo wo muri Indonesia ukora mu muryango waharaniye ko hajyaho amategeko akarishye ahana ubusambanyi na we yahaniwe mu ruhame nyuma yo gufatwa asambana n'umugore w'abandi.



Uyu mugabo witwa Mukhlis bin Muhammad ukora mu muryango Aceh Ulema Council (MPU) yakubiswe ibiboko 28. Umugore bamufatanye we yakubiswe ibiboko 23.

Bwana Mukhlis akomoka mu gace ka Aceh kavugwaho gutsimbarara bikomeye ku mahame ya cyera, niho hantu honyine muri Indonesia hagikoreshwa itegeko rikarishye rya Sharia.

Muri aka gace ka Aceh ufashwe aryamana n'uwo bahuje igitsina cyangwa akina urusimbi (gambling) arabihanirwa.Husaini Wahab wungirije umuyobozi w'akarere ka Aceh yabwiye BBC ati: "Iri ni itegeko ry'Imana. Buri wese akubitwa ibiboko iyo bimuhamye nubwo yaba ari uwo muri MPU".

Bwana Mukhlis n'umugore utari uwe bafashwe mu kwezi kwa cyenda 'bagira uko bigenza' bari mu modoka iparitse hafi y'ahantu hasurwa n'abakerarugendo.Kubahanira mu ruhame byabaye ejo kuwa kane.

Bwana Husaini yongeyeho ko Muhklis azirukanwa muri MPU.Uyu mugabo w'imyaka 46 asanzwe ari umuyobozi mu idini ya Islam. Niwe muyobozi wa mbere uhanwe ku mugaragaro muri Aceh kuva iri tegeko rya Sharia ryatangira gukurikizwa mu 2005.

MPU yaharaniye cyane, inasaba guverinoma ko itegeko rya Sharia ari ryo rigenderwaho muri Aceh.Aceh yahawe umwihariko wayo muri Indonesia ngo igendera kuri ayo mategeko.Kuryamana n'uwo mutashakanye, urusimbi, kunywa gukora no gucuruza inzoga ni ibinti bitemewe mu mategeko ya Sharia.

Mu 2017, abagabo babiri bakubiswe ibiboko 83 buri wese aho muri Aceh bashinjwa ko bafashwe bari gusambana.Abatanga iki gihano baba bipfutse hose uretse mu maso kugira ngo hatagira ubamenya.

Iki gihano gitangirwa mu ruhame ku karubanga, nubwo abana babuzwa kugera aho kiri gutangirwa.Muri Aceh iri tegeko rya Sharia rikoreshwa ku bayisilamu n'abatari bo.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND