Imvugo ya 'Impeachment’' isobanuye kuvana umuntu mu biro, ari byo mu busanzwe bisobanuye kumwirukana nyuma yo guhamwa n’ibyaha. Magingo aya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari kuvugwa ko iki gikorwa gishobora gukorwa Perezida Trump akaba yasohorwa muri White House.
Itegeko Nshinga riha uburengazira Inteko Ishinga amategeko kuba yavanaho Perezida manda ye itarangiye. Inteko Nshinga amategeko umutwe wa Sena, uyobora urubanza ku byaha biregwa Perezida cyangwa undi muyobozi ukomeye, nyuma bagatora ko akurwaho cyangwa se agumaho.
Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rivuga ko Perezida ashobora kuvanwaho mu gihe ahamwe n’icyaha cyo kugambanira igihugu, kurya ruswa, cyangwa ibindi byaha bikomeye (ntirisobanura ibyaha bikomeye ibyo ari byo).
Inzira bicamo ngo Perezida yeguzwe
Umwanzuro wo kweguzwa wigwaho bwa mbere mu Nteko Nshinga amategeko umutwe w’abadepite. Mu ma komite atandatu, agakomeza gukora iperereza ku byaha Perezida aregwa. Umuyobozi w’umutwe w’abadepite agomba kohereza umwanzuro muri komite ishinzwe amategeko mu mutwe w’abadepite (cyangwa se indi komite yihariye) ngo bige neza kuri uwo mwanzuro barebe niba wakoherezwa mu Nteko Nshinga amategeko umutwe w’abadepite na none ngo utorwe, n’igihe wakohererezwa.
Muri urwo rubanza abadepite bamwe baba abashinjacyaha nk'uko biba bimeze mu rubanza mpanabyaha, bakagaragaza ibimenyetso bishinja Perezida. Perezida nawe aba afite umwunganira ari nawe uba umuhagarariye murubanza. Abasenateri bakurikirana urubanza bumva n'ibimenyetso byatanzwe, ndetse bakanumva icyo buri ruhande rusaba, ubundi bakajya mu mwiherero.
Mu mwiherero, aba senateri batora niba perezida ahamwa n’ibyaha aregwa cyangwa se ari umwere. Bisaba bibiri bya gatatu by’amajwi kugirango sena ifate umwanzuro. Iyo Perezida ahamwe n’icyaha ahita yeguzwa visI perezida agahita amusimbura. Uru rubanza ntago rujuririrwa.
Nta Perezida numwe wa Amerika wari weguzwa, gusa Andrew Johnson muri 1868 na Bill Clinton muri 1998 umutwe w’aba depite watoreye ko beguzwa gusa bigeze murukiko imbere ya sena baba abere. Richard M. Nixon uyu niwe mu peresida wa America wiyeguje gusa icyabimuteye nuko yabonaga ashobora kweguzwa(impeachment) we yahisemo guhita yegura mbere yuko biba muri 1974 yirinda ko yakweguzwa.
Urutonde rw’aba Perezida begujwe mu bihugu bitandukanye.
1. Park Geun-hye: Yari Perezida wa Korea y'Epfo, yegujwe muri Werurwe 2017 asimburwa by’agateganyo na Minisitiri w’intebe Hwang Kyao-ahn
2. Dilma Rousseff: Yari perezida wa Brazil. Yegujwe muri Kanama 2016, ahita asimburwa na visi-perezida Michel Temer.
3. Viktor Yanukovyc: Yari perezida wa Ukraine. Yegujwe muri Gashyantare 2014. Asimburwa by’agateganyo na Oleksandr Turchynov
4. Fernando Lugo: Yari perezida wa Paraguay. Yegujwe muri Gicurasi 2012, asimburwa na visi-perezida Federico Franco
5. Rolandas Paksas: Yari perezida wa Lithuania. Yegujwe muri Mata 2004, asimburwa by’agateganyo na Arturas Paulauskas.
6. Abdurrahman Wahid: Yari perezida wa Indonesia. Yegujwe muri Nyakanga 2001, asimburwa na visi-perezida Megawati Sukamoputri.
7. Alberto Fujimori: Yari perezida wa Peru. Yegujwe mu Ukuboza 2000, asimburwa na Valentin Paniagua.
8. Joseph Estrada: Yari perezida wa Phillipines. Yegujwe mu Ukuboza 2000, asimburwa na visi perezida Gloria Macapagal-Arroyo.
9. Boris Yeltsin: Yari perezida w’u Burusiya. Yegujwe muri Nzeri 1993.
10. Carlos Andres Perz: Yari perezida wa Venezuela. Yegujwe muri Werurwe 1993, asimburwa by’agateganyo na Octavio Lapage.
11. Fernando Collor de Mello: Yari perezida wa Brazil. Yegujwe muri Nzeri 1992, asimburwa na visi perezida Itamar Franco.
12. Abolhassan Banisadr: Yari perezida wa Iran. Yegujwe muri Gicurasi 1981.
Src : nbcnews.com, history.com, pulselive.co.ke
Umwanditsi : Gentillesse Cyuzuzo
TANGA IGITECYEREZO