RFL
Kigali

Jules Sentore azakorana indirimbo n’umwe mu bakobwa bo muri Fawe Girls y'i Gahini yaririmbiye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/11/2019 10:21
0


Umuhanzi Jules Sentore waragijwe injyana Gakondo, azakorana indirimbo n’umwe mu banyeshuri b’abakobwa biga mu kigo Fawe Girls School-Gahini yabonyeho impano itangaje nyuma y’uko baririmbanye indirimbo “Diarabi” na “Umpe akanya”.



Sentore uherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Dimba Hasi” yari Umushyitsi Mukuru mu gitaramo cyateguwe n’abanyeshuri bo muri Fawe Girls i Gahini cyari kigamije gushakisha amafaranga yo gutera inkunga bamwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo batoroherwa no kubona amafaranga y’ishuri.

Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa kane tariki 31 Ugushyingo 2019. Kwinjira ku munyeshuri umwe byari amafaranga 1 000 Frw, kitabiriwe na benshi mu banyeshuri biga kuri iki kigo bemeje ko Jules Sentore ari we muhanzi wabashyigikira mu gikorwa cyo gufasha bagenzi babo.

INYARWANDA yahawe amakuru avuga ko Jules Sentore atigeze yishyuza aba banyeshuri kuko byari mu rwego rwo gufasha abanyeshuri batabasha kubona amafaranga y’ishuri.

Yagize ati “Byari mu buryo bwo gufasha abanyeshuri batabasha kubona ‘school fees’ ariko biciye mu bana bagenzi babo’. Ku banyeshuri kwinjira byari amafaranga 1 000 Frw.

“Kuko byari hagati y’abana ubwabo. Nibo banateguye icyo gitaramo noneho bo bifuza ko Jules Sentore yabataramira. Ntabwo yabishyuje kuko byari mu buryo bwo gufasha.”

Bamwe mu banyeshuri bagaragaje impano mu kuririmba bishimiwe mu buryo bukomeye. Jules Sentore yaririmbye nyinshi mu ndirimbo aherutse gusohora zikunzwe mu buryo bukomeye.

Ageze ku ndirimbo “Diarabi” na “Umpe akanya” yakoranye na Teta Diana, yasanganiwe ku rubyiniro n’umukobwa witwa Pamela wanogeje ijwi yishimirwa mu buryo bukomeye.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "DIARABI" YA JULES SENTORE

">

Pamela yaririmbye igitero cya mbere cy’indirimbo ‘Diarabi’ n’inkikirizo yayo anafasha Jules Sentore kuririmba indirimbo “Umpe kanya”. Ikigo cya Fawe Girls i Gahini cyasabye ko Jules Sentore yakorana indirimbo n’uyu mukobwa wagaragaje impano.

Uwahaye amakuru INYARWANDA, ati “Uriya mwana w’umukobwa afite impano ikomeye...bifuje ko yakorana indirimbo na Jules Sentore. Barabimwemereye ubuyobozi bw’ikigo ntibushyiramo imbaraga n’ababyeyi be bakabikurikirana bazamufasha bakorane indirimbo, nta kibazo.”

Yungamo ati “Afite ijwi ryiza kandi ubona ko yirekura mu kuririmba. Niba ashaka gukora muzika ku giti cye yaba ari yo ntangiriro yo guhita azamuka.”

Umuhanzi Jules Sentore yatangarije INYARWANDA, ko yishimiye impano y’uyu mukobwa kandi bemeranyije ko bazakorana indirimbo mu gihe gikwiye. Ati “Yego twabyemeje! Afite impano kandi nziza pe. Ni umuhanga.”

Jules Sentore aherutse gukora igitaramo gikomeye yise “Inganzo Yaratabaye” yanaherewemo inkoni y’ubushumba y'Injyana ya Gakondo. Amaze kubaka izina mu njyana Gakondo afite ubuhanga bw’umwimerere mu kuririmba adategwa.

Yakunzwe mu ndirimbo ‘Umpe akanya’, ‘Kora akazi’,  “Gakondo” n’izindi.

Mu 2013 yasohoye alubumu yise ‘Muraho neza’, mu 2017 amurika iyo yise ‘Indashyikirwa’ yazirikanyemo umurage yasigiwe na Sentore.

Ni umwe mu bahanzi bahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda. Yahatanye muri Primus Guma Guma Super Stars ndetse no muri Salax Awards n’andi.

Jules Sentore yemeje gukorana indirimbo na Pamela wiga muri Fawe Girls i Gahini

Jules Sentore yishimiwe mu gitaramo cyo gufasha yakoreye muri Fawe Girls i Gahini

Abanyeshuri bamusabye ko asubiramo indirimbo "Umpe akanya" yakoranye na Teta Diana

Kwinjira muri iki gitaramo ku munyeshuri byari amafaranga 1 000 Frw

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "DIMBA HASI" YA JULES SENTORE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND