RFL
Kigali

KIGALI: Iserukiramuco KUSI IDEAS FESTIVAL ryateguwe na NGM rizatangirwamo ibitekerezo byo kubaka Afurika

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/10/2019 19:52
0


Nation Media Group, yatangije bahunda ishingiye ku kungurana ibitekerezo byo kureba icyateza imbere Afurika mu ruhando mpuzamahanga mu kinyejana cya 21, mu cyo bise ‘Kusi Ideas Festival’: The Next 60 Years in Africa. Ikaba izabera i Kigali kuva tariki 08-09/12/2019.



Mu myaka nk’ icumi itambutse, ntabwo wari bushake ibikorwa bihambaye byabereye mu mujyi mukuru w’ u Rwanda, Kigali ngo ubone ibirenze, Kwita Izina cyangwa se irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda). Gusa, ubu icyo gihe twamaze kukirenga, twakeretse inyuma ku mugongo kuko Gicurasi, 2018, International Congress and Convention Association (ICCA), u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu bihugu byakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga. 

Raporo zivuga ku mujyi wa Kigali ni nyinshi. Nyuma y’amezi macye Kigali Arena ndetse na Convention Center byakiriye Youth Connekt Africa, tariki 08-09, Ukuboza, 2019, Intare Conference Arena, nayo igiye kwakira iserukiramuco ry’ibitekerezo n’udushya, ryateguwe na Nation Media Group (NMG).

Nation Media Group (NMG)

Nyiricyubahiro Aga Khan, ni we watangije Nation Media Group mu mwaka wa 1959. Bitewe n’ibihe bikomeye bimwe mu bihugu by’Afurika byarimo by’umwihariko Kenya, byaremye uburyo ngo Khan atangize inzu ngari y’itangazamakuru mu Burasirazuba ndetse no muri Afurika yo hagati. Iyi, yabaye ijwi rikomeye rya rubanda. Mubikorwa byayo, hatangijwe Taifa Leo, nk’ikinyamakuru cyanditse mu giswahili bwa mbere muri Kenya. Haza Daily Nationna Sunday Nation mu mwaka wa 1960. Nyuma y’ubwigenge, bigaragazwa ko ikinyamakuru Daily Nation cyaje kuba ijwi riboneye rya rubanda nyamwinshi.

1970-1979

Muri iki gihe, Nation Media Group yari imaze kubona inyungu yayo ya mbere, ndetse na Daily Nation na Sunday Nation zarimo zigurisha neza. Kopi zikabakaba mu 46,000 zari zaragurishijwe. Yizihiza isabukuru y’imyaka 10, yari inamaze kugira ibikoresho byari bigezweho mu gusohora ibinyamakuru bifite n’amashusho ndetse n’iyamamaza rifite amabara.

1980-1989

Muri iyi myaka, NMG, yari imaze gukora amavugurura mu nzego z’ubuyobozi bw’ ikigo. Aha, yaje no kugirana amasezerano y’imikoranire na St Petersberg Times, iherereye i Florida. Ibyo, byongereye urwego rw’imikorere ya NMG. Ubwo kandi, ni nako NMG yarimo yujuje isabukuru y’imyaka 25.

1990-1999

Mu iki gihe, Nation Media Group, yari imaze guhindura ikicaro gikuru cyayo, ubwo yari igiye mu mujyi muri Nairobi. Muri iyi myaka kandi, ikaba yaranasabye uburenganzira bwo gutangiza ibitangazamakuru bya televiziyo ndetse na radiyo. Nyuma y’imyaka 7 isabye ibyo byemezo, baje kwemererwa, bahabwa ibyo byemezo, ariko bigomba kuba i Nairobi.

2000-2019

Muri iki gihe cy’ imyaka 19, Nation Media Group, yari imaze gukataza, ndetse imaze no kugera ku nyungu nyinshi, mu mpera z’umwaka wa 2002. Ubwo, yahisemo no kwagura imipaka, ni ko kujya mu baturanyi; Uganda, Kampala, ihatangiza radiyo ‘Monitor 93.3’. Hanyuma, NMG yerekeza no muri Kenya. Ubu, mu myaka ya vuba, 2010 na 2011, NMG, igenda irushaho gushora mu mishinga itandukanye, ndetse yanaguye n’imiyoboro ya murandasi yayo, mu rwerwo rwo korohereza abantu bayikoresha. Ndetse, ikaba igenda yongera imikoranire n’abantu, n’ibigo bitandukanye, mu rwego rwo kwiteganyiriza.

KUSI IDEAS FESTIVAL: ‘The Next 60 Years in Africa’


Ese Kusi Ideas Festival ni iki? Iri ni iserukiramuco (Festival), ryateguwe n’ikigo cy’itangazamakuru Nation Media Group, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 iki kigo kimaze gishinzwe, kuva mu mwaka wa 1959 kugeza mu 2019. Gusa byihariye, Kusi Ideas Festival, gahunda yo kurema ikiswe ‘Pan-African ideas transaction market’. Ibi, ni mu buryo bwo kureba uko hashorwa imari mu dushya, ndetse no mu mahirwe aba ahari yabyazwamo umusaruro kuri Afurika, ngo harebwe ko yabona intsinzi mu kinyejana cya 21, ariko mu ruhando mpuzamahanga.

Amakuru dukesha uru rubuga, avuga ko iri serukiramuco ry’ibitekerezo rizahuriza mu Intare Conference Arena abarimo: Abantu bakomeye (bavuga rikijyana) muri Afurika, abayobozi bo muri Afurika, abahanga udushya, abashoramari bakiri bato, abayobozi ba za Guverinoma, intiti, ndetse n’abandi batandukanye. Ikizabahuriza aho, ni ukugirana ibiganiro, gutanga ibitekerezo, ndetse no gushaka ibisubizo birambye by’ahazaza ha Afurika. Ibi, ni ku bwo kugira ngo hagerwe ku ntego y’uko mu mwaka wa 2050, byibuza mu bakozi 10 ku isi, haba harimo 4 baturuka muri Afurika.

Kubera iki Kigali, Rwanda?

U Rwanda rumaze kwigaragaza nk’igihugu gikataje mu iterambere ryihuse ku mugabane wa Afurika, ndetse no ku mubumbe wose w’isi. Ibyo, ntabwo bitera ishema Abanyarwanda gusa, kuko n’amahanga yewe n'ayakure aba yifuza guteranira mu rwa Gasabo, ndetse no kuhashora imari, dore ko u Rwanda runaheruka kujya ku mwanya wa 2 mu bihugu binogeye gushorwamo imari.

Byiyongeye kandi, bagaragaza ko hari byinshi bakwigira ku mujyi wa Kigali, ndetse ko uyu mujyi wamaze kuba ihuriro ry’ibikorwa by’ubukungu (economy), umuco (culture), ndetse n’ibijyanye n’ubutwazi bw’abantu n’ibintu (transport activities).

Umutekano, umucyo n’isuku by’umujyi wa Kigali, bidakunze kuboneka ahenshi ku mugabane, yewe no ku isi, nabyo bigaragara mu mpamvu Kusi Ideas Festival izabera mu mujyi ubusanzwe wahawe.

Izo ni nkeya mu mpamvu zitangwa na #kusiideasfestival, izakorwa ku nsanganyamatsiko “The Next 60 Years in Africa”. Ibikorwa biteganyijwe ko bizatangira tariki 08-09, mu kwezi kwa 12, uyu mwaka, muri ‘Intare Conference Arena’.


Abateguye iri serukiramuco, babinyujije ku rubuga rwa twitter, batangaje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame azitabira iri serukiramuco, ndetse akaba ari kuri gahunda y’abazatanaga ibiganiro.

Src: kusiideasfestival.com, nationmedia.com, newtimes.co.rw, intare.rw, worldbank.org

Umwanditsi: Faridi Muhawenimana-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND