Ikoranabuhanga ryoroheje ibintu byinshi aho muri iki gihe akazi kenshi gakorerwa kuri interineti. Urukundo narwo ntirwasigaye inyuma mu ikoranabuhanga kuko hari abo usanga bamenyanira kuri interineti urukundo rwabo rugakura kugeza ku rwego rwo kubana.
Hari ingero z'abantu bubatse ingo ndetse zikomeye kandi baramenyaniye kuri 'Social media'. Icyakora hari n'abo usanga ingo zabo zidakomeye ndetse hari n’abakundanira kuri interineti bataziranye amaso ku maso, umunsi wo guhura wagera urukundo rwabo rukaba rurangiriye aho bitewe ahanini n'uko benshi mu bakoresha izi mbuga, bashyiraho amafoto abagaragaza babaye beza kurusha uko basanzwe bameze bityo bahura ugasanga hari udashimye uko asanze mugenzi we ameze nyuma yo guhura imbonankubone.
Imbuga nkoranyambaga ni inzira ya bugufi kuri benshi muri
iki gihe aho zibahuza byihuse n’abo bashaka. Bamwe bazikoresha mu bucuruzi aho
zibamamariza ibicuruzwa byabo, abandi bazikoresha mu kumenyana n’abantu mu
ngeri zitandukanye. Mu bamenyanira ku mbuga nkoranyambaga harimo abo iyi nzira
ihira bakageza aho bemeranya kurushinga nyamara batarahura amaso ku maso. Na hano mu Rwanda hari
benshi bamaze gukora ubukwe kandi barahujwe n’imbuga nkoranyambaga.
Bishop Ndagijimana Emmanuel Umuvugizi Mukuru w’Itorero AEBR
mu Rwanda arannyega urukundo rwo ku mbuga nkoranyambaga aho avuga ko bigoye kugira ngo hazabeho ireme ry’urukundo ku bantu bamenyaniye ku mbuga
nkoranyambaga bakageza aho bemeranya kubana ariko batarabonana. Avuga ko ari
shitani wahinduye amayeri kugira ngo abone uko yigarurira ingo zo muri iyi
minsi. Yahanuye urubyiruko arusaba kwirinda kugwa muri uyu mutego. Ati:
Iki ni igihe cyo kugira ngo abakristo boroshye inshingano z’abashumba babo nubwo mbizi ko mukora neza kugira ngo abashumba bagubwe neza ariko hariho namwe abakerewe aho tutamenya ko satani yahinduye amayeri. Ni byo dufite ikoranabuhanga ariko bamwe mu bakristo barikoresha nabi ntibibe ibisubizo by’ibibazo byabo ugasanga ahubwo rirabateza ibibazo.
Nonese rubyiruko muri hano ni iyihe ndangagaciro mwaba mwarabonye aho umuntu akunda umuntu atazi? Ngo yamubonye kuri Facebook, yamubonye kuri Twitter cyangwa se Whatsapp hanyuma agakunda uwo muntu bakageza aho bageza ku rwego rwo gusezerana ataramubona. Icyo ntekereza ko ari shitani wahinduye amayeri. Bene abo bantu cyangwa bene izo ngo simvuga ko iryo koranabuhanga tutarikoresha ariko byaba bigoye cyane kugira ngo hazabeho ireme ry’urwo rugo cyangwa ry’urwo rukundo. Abantu rero cyane cyane urubyiruko dukwiye kumenya ibidutegereje by’ejo heza.
Bishop Ndagijimana Emmanuel uyobora AEBR
KANDA HANO UREBE BISHOP NDAGIJIMANA ANNYEGA URUKUNDO RWO KU MBUGA NKORANYAMBAGA
Bishop Ndagijimana yakomeje atanga impanuro ku bakristo abasaba
gukunda igihugu cyabo bakagira uruhare mu bituma igihugu kiba cyiza. Ati “Iri
torero (Aravuga AEBR) mubona riri mu gihugu kandi igihugu kigirwa cyiza n’abaturage
abo baturage ni natwe bakristo. Igihe
rero tudashoboye kugira uruhare mu
bituma igihugu kiba cyiza ntekereza ko byaba ari ipfunwe, n’iyo ijuru ryabaho
tukajyayo twaba dufite umwenda. Dukwiye gukunda igihugu cyacu tukagikorera,
tukagisengera tukanga ubunebwe tugatandukana na bya bindi bikereza abantu nkaba
ngira ngo izo abe ari zo mpanuro dukwiriye kuba tugenderaho.”
Bishop Ndagijimana
yanenze abapasiteri badashishikariza abakristo kugura mituweli
Bishop Ndagijimana avuga ko byaba biteye isoni haramutse hariho umupasiteri
uyobora umukristo udafite mituweli, uwo mukrisito yarwara pasiteri akihutira
kujya mu cyumba kugira ngo amusengere. Ati “Buriya umukristo muzasome neza, muzasanga
ari we musirikare mwiza ukwiriye kuba arinze igihugu cye kandi ntiwarinda icyo
udakunda, dukwiriye rero kuba twese dufatanije gukorera Imana dusubiza ibibazo
byacu bya buri munsi. Byaba biteye isoni uri pasiteri cyangwa ufite izindi
nshingano ukaba uyoboye umukristo utagura ubwisungane (mituweli) yarwara ukajya
mu cyumba gusenga Imana ngo imukize, ibyo waba utangiye gusenga ibyo wari
gukora kandi wari gushobora.
Mu rusengero hashobora kubaho amatsinda yo kwizigama,
Pasiteri akabiyobora nk’umuyobozi akajya abaza buri muntu aho ageze yizigamira
kugira ngo azabone bwa bwizigame nta kibazo kibaye." Yavuze ko usibye n’ubugingo
buhoraho, Imana yasezeranije abayikorera kuzabaha ibyiza mu isi. Bishop Ndagijimana
yatangaje ibi ubwo himikwaga ku nshuro ya mbere abapasiteri b'agabore muri AEBR ndetse uwo munsi akaba ari nabwo iri torero ryimitse bwa mbere Abepisikopi (Ba Musenyeri) bagera kuri batanu. Byari tariki 20/10/2019 mu birori byabereye kuri AEBR Kacyiru aho umushyitsi mukuru yari Dr Usta Kayitesi Umuyobozi Mukuru wa RGB.
Ku nshuro ya mbere AEBR yimitse abapasiteri b'abagore
AEBR yimitse ku nshuro ya mbere ba Musenyeri
KANDA HANO UREBE BISHOP NDAGIJIMANA ANNYEGA URUKUNDO RWO KU MBUGA NKORANYAMBAGA
TANGA IGITECYEREZO