RFL
Kigali

Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe yikomye Kiliziya Gatorika anatubwira ukuntu ikinimba cy’abarashi gikomoka iwabo-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:31/10/2019 21:44
0


Nyamugira Gerevase umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe avuga ko bibaye byiza Kiliziya Gatorika yakwegera abo mu muryango wa Rukara ikagira icyo ibagenera nk’indishyi kuko sekuru yishwe n’abazungu biturutse kuri Rugigana.



Rukara rwa Bishingwe wishe Rugigana

Amateka agaragaza ko Rukara rwa Bishingwe, yishwe n’abasirikare b’abazungu bari ku mugambi na Ndungutse wari waracumbikiye Rukara. Ngo baraje baramuboha ariko kuko atari yoroshye ngo muri abo bazungu Rukara yivuganyemo umwe. Ibi byatumye Rukara avuma Ndungutse ngo wemeye ko abazungu baza bakamugwa gitumo.

Rukara yagiye kwa Ndungutse kwihishayo nyuma yo kwivugana Padiri Paulin Lupiyasi bahimbaga Rugigana, uyu amateka avuga ko bapfuye kutumvikana kuko Rukara atumvikanaga n’abazungu cyane cyane aba Padiri bazanaga inyigisho z’ubukirisitu.

Hari abanditse ko bapfuye ko Rukara yaranduye imboga Padiri akamutumaho inshuro nyinshi ngo yisobanure undi akajya abyanga ariko nyuma bakaza guhurira kuri Nyabyungo, mu kuramukanya Padiri ngo yakoresheje ijambo “YAMBO”. Iri jambo Rukara ngo yarifataga nk’igitutsi cyo kwambura abana amubuza kutazongera kurimubwira ukundi. Rugigana ngo yabibonye nko kumusuzugura umukubita urushyi undi nawe ngo aramuniga kugeza apfuye.

Nubwo amateka ari uko abigaragaza, Nyamugira Gerevase umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe akaba n’umuhungu wa Cyaruyinda umwana wa kane wa Rukara rwa Bishingwe wishe umuzungu, aganira na INYARWANDA yaduhaye ishusho nyayo y'uko byagenze.

Avuga ko Bitahurugamba wari muramu wa Rukara, yaje kurongoranya yaranakoye inka umunani, hanyuma bakamurongoranya inye gusa bituma havuka amakimbirane babishyira mu bagabo. Ngo byabaye impaka ndende bigera no kuri Rugigana. Ati”Si nzi uko byagenze Bitahurugamba aba agiye kuregera Rugigana “.

Akomeza avuga ko Rugigana yabajije impamvu Rukara adaha Bitahurugamba inka ze zose umunani undi amubwira ko atazimuha kuko atiyumvishaga ukuntu amuha izo nka kandi we atari bubasubize mushiki we.

Aha ngo ni nabwo yahuye na Rugigana akavuga rya jambo “YAMBO” ryakuruye impaka za ngo turwane, zatumye barwana Rukara rwa Bishingwe akica umuzungu barwaniye ku mugezi wa Nyabyungo.

Umwuzukuru wa Rukara, Nyamugira Gerevase wikomye Kiliziya Gatorika

Ukuntu uyu musaza w’imyaka 82 abisobanura, agaragaza ko uyu muzungu ari we wendereje Rukara kuko ibyo yavugaga byari ukuri. Akomeza avuga ko nyuma yo kwica Rukara baburanye n’abazungu bakabatsinda ariko ntibigire icyo bitanga. Kuri ubu uyu musaza yongeye kwikoma Kiliziya Gatorika avuga ako bibaye byiza bakumva ko sekuru yazize akarengane katewe na Padiri Rugigana wamusagariye.

Ati”Bibaye nkasobanura ukuntu sogokuru yazize akarengane ni byo byaba ari byiza “. Ashize amanga akomeza avuga ko Kiliziya Gatorika yagasabye imbabazi ikabagenera igikwiranye n'uko sekuru yarenganye. Ati’’Bakatugeneye igikwiranye n'uko sogokuru yarenganye”.

Rukara rwa Bishingwe wayoboraga mu Gahunga k’abarashi, uyu mwuzukuru we avuga ko iyo byageraga mu myidagaduro yaserukaga neza mu kinimba gakondo. Ati”Yari azi ikinimba imbyino y'aba kera ikinimba cy’abarashi”.

Akomeza avuga ko umudiho w'ikinimba cy’abarashi ari umurage wabo ndetse no kumasha kuko Umwami Musinga yari yaranamutoye akamushyiraho ngo anayobore kuko yabarushaga kumasha. Ati "Iyo habaga hari urugamba yajyaga kururasanira kandi agatsinda yari uwa mbere ku buryo yari hejuru ya Meya w'ubu."

Rukara rwa Bishingwe wari umuhanga mu kumasha

Uyu mwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe avuga ko imico ya sekuru yita inzira karengane yayikuranye cyane, nko kugira neza ku buryo muri aka gace bamwise Yezu Nyamugira, ni izina amaranye imyaka 40. Dukora iyi nkuru, InyaRwanda.com twashatse kumenya icyo Kiliziya Gatorika ivuga kuri iki kifuzo cy’uyu mwuzukuru wa Rukara, duhamagara Musenyeri Rukamba Philippe uhagarariye ihuriro ry’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda inshuro 5 ntiyatwitaba.

REBA HANO INKURU MU BURYO BW'AMASHUSHO IKUBIYEMO BYINSHI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND