RFL
Kigali

Godfrey Wamala wishe Mowzey Radio yakatiwe gufungwa imyaka 14

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:31/10/2019 10:38
0


Urukiko rukuru rwa Entebbe kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2019, rwakatiye igifungo cy’imyaka 14, Godfrey Wamala wahamwe n’icyaha cyo kwica atabigambiriye umuhanzi Moses Ssekibogo wamamaye nka Mowzey Radio.



Ku wa mbere umucamanza Jane Abodo nibwo yari yahamije Godfrey Wamala uzwi nka Troy icyahama cyo kwica, ahanagurwaho icyaha cy’ubwicanyi yashinjwaga. Icyaha yahamijwe cyahise kigabanya ubukana bw’igihano yari guhabwa iyo ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi.

Umucamanza yavuze ko Troy wari ushinzwe umutekano mu kabari yiyemereye ko yari aho Radio yakubitiwe ariko we mu kwiregura yavuze ko atigeze amukoraho ahubwo yakubiswe n’abandi bagabo babiri.

Umucamanza Jane Abodo yabwiye Troy ko afite iminsi 14 yo kujurira mu gihe yaba yumva atanyuzwe n’imikirize y’urubanza. Tariki 22 Mutarama 2018 ni bwo Radio yakubitiwe mu kabari ka De Bar kari mu mujyi wa Entebbe aho yari yasohokeye n’izindi nshuti ze.

Nyuma y’iminsi arwariye mu bitaro bya Case Medical Centre, Radio yitabye Imana tariki 01 Gashyantare 2018, Wamala wari ukurikiranyweho kumwica yishyikiriza Polisi tariki 04 Gashyantare 2018 ahita afungwa kugeza ubu. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND