Mu butumwa rutahizamu w’ibihe byose mu gihugu cya Cameroon, Samuel Eto'o Fils yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimagije umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ku butwali bwe, kwitanga ndetse n’inyota afite yo kubona umugabane wa Afrika utera intambwe ishimishije mu iterambere.
Ku ifoto igaragara ku
rukuta rwa Instagram rwa Samuel Eto'o, umukuru w’u Rwanda Paul Kagame mu
ikositime y’umukara, ishati y’umweru, karavati y’umukara n’inkweto z’umukara yakoranye
mu kiganza cy’iburyo na Samuel Eto'o nawe wambaye ikositime y’umukara, ishati y’umweru
n’inkweto z’umukara, bose bari kumwenyura. Munsi y'iyo foto handitse amagambo
ari mu rurimi rw’igifaransa avuga imyato, ubutwali anashimira umukuru w’igihugu
cy’u Rwanda ku ruhare akomeje kugaragaza mu kwitangira umugabane wa Afrika.
Uko bigaragara ni uko iki
gihangange mu mupira w’amaguru ku isi by'umwihariko ku mugabane wa Afrika, Samuel
Eto'o Fils ariwe wakiriye nyakubahwa umukuru w’u Rwanda Paul Kagame.
Kuri ubu umukuru w’igihugu
cy’u Rwanda arabarizwa ku mugabane wa Aziya mu gihugu cya Qatar aho yitabiriye
inama yiga ku ikoranabuhanga.
Samuel Eto'o Fils akomeje
kugaragaza ibimenyetso bimusanisha n’igihugu cy’u Rwanda kuko inshuro nyinshi
yagiye yitabira ubutumire yabaga yahawe n’u Rwanda akitabira ibikorwa bimwe na
bimwe yabaga yatumiwemo,. Eto'o ntiyifuzaga kuva mu Rwanda kuko yasanze ari
igihugu cyiza cy'akataraboneka anahita mu rugo iwabo ha kabiri.
Samuel Eto'o uherutse gusezera burundu gukina umupira
w’amaguru isi yose izahora yibuka ko ari umwe mu bakinnyi beza baranze
ikinyejana cya 21. Yamenyekanye akinira amakipe menshi atandukanye yo ku
mugabane w’iburayi arimo FC Barcelone ari nayo yandikiyemo amateka cyane,
yakiniye kandi Real Madrid, Chelsea, Everton,
Inter Millan ndetse n’ayandi menshi atandukanye.
Mu ikipe y’igihugu ya Cameroon ntibazibagirwa Eto'o Fils kuko yabahesheje ibikombe bibiri bya Afrika mu mwaka wa 2000 na 2002. Yanabahesheje kandi umudali wa zahabu mu mikino Olympic mu mwaka wa 2000, akina imikino 118 mu marushanwa atandukanye atsinda ibitego 56.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO