RFL
Kigali

Kuri uyu wa 5 ni bwo hatangira igiterane 'Your Glory Lord' cya ‘Grace Room Ministries’ cyitezwemo guhembuka-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/10/2019 16:59
0


Grace Room Ministries iyoborwa na Pastor Julienne Kabanda ikabarizwamo n'abaturuka mu matorero atandukanye, yateguye igiterane gikomeye yise “Your Glory Lord’’ cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye ndetse n'amwe mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda mu muziki uhimbaza Imana.



Kugeza ubu harabura amasaha macye ngo iki giterane 'Your Glory Lord' kibe. Ni igiterane kitezweho kuzasiga amateka mu mwaka wa 2019, cyatumiwemo abashumba bafite amazina akomeye mu murimo w’ivugabutumwa mu Rwanda. Iki giterane kizaba mu mpera z’icyumweru turimo, kimare iminsi itatu kuva taliki 1 Ugushyingo kugeza taliki 3 Ugushyingo 2019, muri Petit Stade i Remera.

Pastor Julienne K. Kabanda uyobora Grace Room Ministries yeteguye iki giterane, yavuze ko “Your Glory Lord’’ ari igiterane Imana yamushyize ku mutima, akaba ari isezerano ry’Imana rigiye gusohozwa. Avuga ko ari igiterane kigamije guhuriza abantu hamwe bagasenga bagatakambira Imana bayisaba ko icyubahiro cyayo cyongera gukora mu Rwanda. 

Yagize ati "Iki giterane ni Imana yakinshyize ku mutima, hashize igihe kinini ngifite. Muri iki giterane abantu bagiye gutaka bazamura amajwi yabo batakira Imana basaba ko Icyubahiro cyayo cyongera kugera mu Rwanda."


Pastor Julienne umuyobozi wa Grace Room Ministry

Pastor Kabanda ufatanyije n’umugabo we Pastor Kabanda Stanley kuyobora itorero Jubilee Revival Assemble Church rifite icyicaro i Remera mu Mujyi wa Kigali, avuga ko batumiye abapasiteri bafite amazina akomeye muri iki giterane mu rwego rwo guhuza imbaraga, bagasenga basaba ko icyubahiro cyayo cyasenderezwa mu Banyarwanda.

Iki giterane kitezweho kugaragariramo gukora kw’Imana, kizaba kirimo abashumba banyuranye barimo Pastor Kabanda Stanley, Apostle Sosthene Serukiza, Pastor Mazimpaka Hortense, Rev Dr Antoine Rutayisire, Apostle Alice Mignonne Kabera, Pastor Muhire Fidele, Pastor Christine Gatabazi na Pastor Julienne Kabiligi Kabanda ari nawe uzakiyobora..

Umuyobozi wa Grace Room Ministries, Pastor Julienne Kabanda avuga ko kwinjira muri iki giterane kizamara iminsi itatu bitazasaba ikiguzi, aho azaba ari ubuntu asaba buri wese kuzahagera agasangira n’abandi guhembuka no kuramya Imana byuzuye.

Iki giterane kizaba mu minsi itatu, kuva taliki ya mbere kugeza kuri 3 Ugushyingo 2019, umunsi wa mbere kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba gisozwe saa mbili, mu minsi ikurikiyeho ni ukuvuga ku wa Gatandatu no ku Cyumweru kizajya gitangira saa Munani gisozwe saa Mbili z’ijoro.

REBA PASTOR JULIENNE ASOBANURA BYINSHI KURI IKI GITERANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND