RFL
Kigali

Umuraperikazi Rosine yahishuye abahanzi akunda n'icyo abakundira

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:29/10/2019 17:56
0


Icyamamare muri sinema Rosine Bazongere umaze no kumenyekana mu ruhando rwa muzika nyarwanda mu gihe gito, yifashishije indirimbo ebyiri yadutangarije abahanzi akunda.



Uyu muraperikazi ufatanya uyu mwuga no gukina filime yahaye ikiganiro kigufi INYARWANDA adutangariza bamwe mu bahanzi akunda ndetse n'icyo abakundira. Aba bahanzi ni abaraperi bagenzi be. Yagize ati: "Buriya mu Rwanda nkunda umuraperi Jay Polly n'aho hanze y'u Rwanda nkunda Cardi B urebye niwe nemera ku mugabane w'uburayi."

Rosine yakomeje adutangari ko gukunda Jay Polly byatangiye ku ndirimbo Akanyarirajisho cyane ko yamukoze ku mutima. Rosine ahamya ko hari byinshi yigira kuri uyu muraperi bimwe n'ibimufasha muri muzika. 


Jay Polly ni umwe mubaraperi Rosine akunda  

Rosine tumubajije niba kuba akunda Jay Polly yaba anifuza kuzakorana nawe indirmbo yadutangarije ko nonaha yaba yihuse gusa yifuza kuzakorana nawe indirimbo.

Ku mugabane w'uburayi Rosine akunda Cardi B uyu muraperikazi ngo ni umwe mu bakunda aka kazi ndetse ninacyo amukundira.


Umuraperi Cardi B

Rosine Bazongere ni umwe mu baraperikazi bakoresha impano yo gukina ibyanditswe (Acting) mu ikorwa rya amashusho y'indirimbo ye ndetse ni na kimwe mu bimworohereza uyu mwuga yatangiye. Rosine ufatanya uyu mwuga wo gukina filime n'ubuhanzi kandi nta na kimwe bihungabanyije muri gahunda ze.


Bazongere Rosine yamenyekanye muri filime zitandukanye harimo City Maid ndetse no muri filime y'uruhererekane Papa Sava aho amaze kumenyekana ku izina Perukeriya, nyuma yo kumurikira abanyarwanda indi mpano afite yo kurapa, kuri amaze kugira indirimbo ebyiri arizo 'Akabando k'iminsi na Weekend'.

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo Akabando k'iminsi ya Rosine

Kanda hano urebe indirimbo Weekend ya Rosine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND