RFL
Kigali

Volleyball: Ikipe ya UTB yerekanye abakinnyi izakoresha muri uyu mwaka barimo n’abashya

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/10/2019 17:30
0


Ikipe ya UTB Volleyball Club yitwaye neza mu byiciro byose mu mwaka w’imikino ushize, yerekanye abakinnyi izakoresha muri uyu mwaka w’imikino ugiye kuzatangira, harimo abakinnyi 2 bashya mu ikipe y’abari n’abategarugori ndetse n’abakinnyi 7 bashya mu ikipe y’abagabo.




UTB vc y'abari n'abategarugori yegukanye ibikombe 5 mu mwaka w'imikino ushize

Nyuma yo kwitwara neza mu mwaka w’imikino ushize ubuyobozi bw’ishuri rya UTB bufite intego yo kongera kwitwara neza kurushaho muri uyu mwaka, ari nayo mpamvu bongeye ingufu mu bakinnyi bari basanganwe bazanamo abandi bashya kugira ngo amakipe yabo haba mu bagabo ndetse no mu bari n’abategarugori bakomere.

Abakinnyi bashya ikipe ya UTB y’abagabo yongeyemo

Karera Emile Dada avuye muri Gisagara vc

Rukundo Bienvenu avuye muri Gatenga

Nziriho Mandela avuye muri Gatenga

Musoni Fred avuye mu gihugu cya Finland

Irakoze Alain avuye muri IPRC Ngoma

Murangwa Nelson avuye mu gihugu cya Turkey

Ntagengwa Olivier avuye muri REG vc


Abakinnyi 7 bashya muri UTB VC y'abagabo

Abakinnyi bashya ikipe ya UTB y’abagore yongeyemo

Utegerejiwabo Claudette avuye muri Ruhango vc

Mulisa Pacifique avuye muri KVC


Abakinnyi 2 bashya muri UTB VC y'abari n'abategarugori

UTB Volleyball Club y’abagabo ndetse n'iy’abari n’abategarugori zose intego ni imwe yo kwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda ndetse n’ibyo bazitabira byose, aya makipe kandi akaba anitegura irushanwa ribanziriza shampiyona bitegurira (Pre-season) hagati ya tariki 23-24 z’ukwezi gutaha.


UTB VC y'abagabo yatwaye ibikombe 3 mu mwaka w'imikino ushize

UTB volleyball Club y’abagore mu mwaka w’imikino ushize yitwaye neza, dore ko yatwaye ibikombe bitanu (5) bitandukanye muri birindwi (7) yakiniye, bituma iba ikipe ya  mbere yitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize muri volleyball y’abari n’abategarugori mu Rwanda.

UTB Volleyball y’abagabo mu mwaka w’imikino ushize nayo ntiyitwaye nabi kuko nayo yegukanye ibikombe bitatu (3).

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND