RFL
Kigali

Rita Ange na Mani Martin bavuze urwibutso basigaranye mu gitaramo bahuriyemo na Awilo Longomba

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/10/2019 16:14
0


Kimwe mu byo kompanyi ya RG Consult itegura ibitaramo ngaruka kwezi bya Kigali Jazz Junction yashyize imbere, ni ugushyigikira impano z’abahanzi nyarwanda muri ibi bitaramo bagahurira ku rubyiniro rumwe n’abahanzi bakomeye baba batumiwe gutaramira i Kigali.



Jules Sentore yabyaje umusaruro aya mahirwe akorana indirimbo ‘Guluma’ na Irene Ntale wo muri Uganda. Iyi ndirimbo yasohotse kuwa 10 Mutarama 2019, imaze kurebwa n’abantu 89, 168 ku rubuga rwa Youtube.

Uretse Jules Sentore abandi bahanzi banyarwanda baririmbye muri Kigali Jazz Junction mu bihe bitandukanye bagiye batangaza ko bafite imishinga y’indirimbo bari gukorana n’abahanzi bakomeye batumiwe muri ibi bitaramo.  

Bruce Melodie ari imbere y’abandi batangaje ko bafite indirimbo bari gukorana n’umuhanzi bahuriye mu gitaramo kimwe. Mu Ukwakira 2018, Waje wo muri Nigeria yakoreye igitaramo i Kigali, yasoje urugendo rwe yemeza ko afitanye umushinga w’indirimbo na Bruce Melodie.

Kuwa 25 Ukwakira 2019 muri Camp Kigali habereye igitaramo cya Kigali Jazz Junction cyatumiwemo umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Awilo Longomba. Yasangiye urubyiniro n’umuhanzi mushya mu muziki Ange Rita Kagaju n’umunyabigwi mu muziki Mani Martin. 

Rita Ange, mukobwa w’urubavu ruto w’umuhanga mu ijwi yigaragarije abanyamujyi! Yaririmbye indirimbo ze zamwaguriye igikundiro nka ‘Jamaa’, ‘No Offense’ n’izindi. Ubuhanga bwe mu kuririmba yicurangira gitari byatumye akundwa na benshi mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki.

Ni icyo gitaramo cya mbere yari aririmbye kuva yunze ubumwe n’indangururamajwi. Yabwiye INYARWANDA, ko tariki 25 Ukwakira izahora iranga urugendo rwe nk’intangiriro y’umuziki we anyuzamo ibyiyumviro bye n’impano yiyumvise kuva akiri ku ntebe y’ishuri. 

Yavuze ko amahirwe yahawe yo kuririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyatumiwemo Awilo Longomba amwereka y’uko hari abanyuzwe n’inganzo ye.

Ati “Ndiyumva nk'umunyamahirwe kuko nagiriwe icyizere maze iminsi mike mu muziki, hari abandi bakomeye bakagombye kuba barahagararanye nawe (Awilo Longomba).

Ni ‘opportunity’ ikugaragariza ko hari abandi bantu bagufitiye icyizere, ikagutera imbaraga zo gukora birushijeho ngo utazitenguha cyangwa se ngo nabo ubatenguhe.”

Kagau yavuze ko yasigaranye isomo ry’uko umuhanzi akwiye gushimisha abandi kurusha uko ameze muri we. Avuga ko iyo umuhanzi amenye ibi bituma abasha guhuza n’abo ataramira kurusha uko muri we aba yiyumva. 

Muri Kamena 2019 Mani Martin yagiye mu Buyapani mu bitaramo yahakoreye mu gihe kingana n’ukwezi. Kuva yagaruka i Kigali igitaramo cya Kigali Jazz Junction n’icyo cya mbere yaririmbyemo nyuma y’amezi agera kuri atatu yari amaze ahugiye mu bindi bikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NO OFFENSE" YA RITA ANGE

">

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Mani Martin yavuze ko muzika ifite ibyiza byo guhuza abantu by’umwihariko ‘ihuza abantu ititaye ko bava mu mbyaro zitandukanye cyangwa mu bice by’isi bitandukanye’.     

Avuga ko yakuze yumva indirimbo za Awilo Longomba kugeza n’ubu aho amufata nk’umuhanzi wagwije ibigwi. Avuga ko yishimye muri we kuko yakoze muzika yisanga ari mu kazi kamwe n’umuntu (Awilo Longomba) ‘ukarambyemo ku kurusha’.

Mani Martin avuga ko yishimiye uburyo yakiriwe muri iki gitaramo kandi ko yari akumbuye gutaramira abanyarwanda ‘mu majwi y'urwunge n'imirya y'ibicurangisho n'umurishyo w'ingoma’. 

Nk’umuhanzi mukuru asanga ahazaza ha muzika nyarwanda ari heza ashingiye ku kuba hari impano zitangaje ziri kuvuka umunsi ku wundi no kuba abanyarwanda bari kurushaho gukunda ‘iby’iwabo’.

Avuga ariko ko hari byinshi byo gukorwa kugira ngo muziki nyarwanda igera ku y’indi ntera.  

Ati “Turacyafite urugendo rutari ruto kugira ngo tugere ku ntambwe y’indi, nko kwimakaza umuco wo kugura muzika kuruta kwumva twayibonera ubusa. Gushyirwa mu bikorwa kw'amategeko n'amabwiriza agenga.”

Yungamo ati “Ikoreshwa rya muzika byatuma uwayihanze n'abayigiramo uruhare bose bashobora kuyibonamo inyungu mu buryo burambye. Kubona ibikorwa remezo bihagije birimo nk'aho gutaramira hakorohereza buri munyamuzika ku rwego rwe kuba yahabona,” 

Avuga ko muzika nyarwanda ari kimwe n’izindi nzego zitandukanye mu Rwanda ziri mu rugendo rwo kwiyubaka. Afite icyizere cy’uko hari intambwe izaterwa kandi ishimishe.

Ku myaka itandatu Mani Martin yari umuririmbyi, yinjiye mu nzu itunganyamuziki ku myaka 11 y’amavuko. Ku myaka 15 y’amavuko, yakoze indirimbo ‘Urukumbuzi’ yamuhinduriye amateka mu rugendo rwe rw’umuziki, atangira guhangwa amaso na benshi kuva ubwo na nanubu. Ni umwe mu bamaze gusasura mu gihe amaze mu kibuga cy’umuziki. 

Mani Martin ni umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat, RnB akanavangamo Gakondo yo mu Rwanda. Yabanjirije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akomereza muri ‘secular’. Ni umwe mu bahanzi bakomeye bamaze kwitabira amaserukiramuco atandukanye ; yaririmbye mu birori n’ibitaramo bikomeye, yambuka n’imipaka.

AMAFOTO YA RITA ANGE MU GITARAMO CYA KIGALI JAZZ JUNCTION

Rita Ange mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyahuje imbaga

Rita Ange avuga ko amahirwe yahawe azayabyaza umusaruro

MANI MARTIN MU GITARAMO YITWAJE ABARIRIMBYI BAMUFASHIJE GUHANIKA AMAJWI

Umuhanzi Bill Ruzima mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction afasha mu miririmbire Mani Martin

AWILO LONGOMBA MU GITARAMO CY'AMATEKA YAKOREYE I KIGALI

Awilo Longomba yanyuze abitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali


Umuhanzikazi Nirere Shanelle yitabiriye iki gitaramo

Kanda hano urebe amafoto menshi:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND