RFL
Kigali

U Rwanda ku rutonde rw’ibihugu 10 byo muri Afrika bifite ibyogajuru mu isanzure

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:28/10/2019 20:21
0


Ibyogajuru bikoreshwa mu ngeri zitandukanye ariko iy'ingenzi kandi iba ikenewe ni itumanaho. Africa ni umugabane uri mu nzira y’iterembere haba mu bukungu byagera ku ikoranabuhanga bikazamba. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibihugu 10 byo muri Afrika bifite ibyogajuru mu isanzure.



Kogoga isanzure ni ikirango cy’ubukungu butajegajezwa. Ibyogajuru byoherezwa mu isanzure bikoreshwa mu ngeri zitandukanye nk'uko twabibonye mu nkuru yacu yabanje ivuga ku mikorere yabyo. Inyungu zirimo ni zo zituma ibihugu byo ku isi hafi ya byose bikora iyo bwaba ngo bibe byabasha kugira ibyo byohereza. Ese ibihugu bidafite ibyogajuru mu isanzure bibaho gute? Aha imibereho iba igoye cyane kuko ibi byogajuru bikoreshwa mu itumanaho.

Aha twavuga nko guhamagarana ku matelefone, gukoresha murandasi ndetse n’ibindi birimo nko kumva ama radiyo ndetse no gukora ubushakashatsi butandukanye. Gusa kwibaza iki kibazo ni nko kwibaza uti”Ese umuntu udafite inzu abaho ate?” Igisubizo ni kimwe, umuntu udafite inzu, abaho akodesha inzu. Ibi ni nako bimeze ku gihugu kitagira icyogajuru mu isanzure kifashisha ibyoherejwe n’ibindi bihugu kikajya kishyura ubukode ku rundi ruhande. Ntabwo ari buri gihugu gifite ubushobozi mu kwikorera icyogajuru cyangwa ngo kibe cyabona inzobere zagifasha kohereza ikintu mu isanzure. Aha niho bimwe mu bihugu bifata iya mbere bikifashisha ibindi mu kohereza ibyogajuru mu isanzure.

Kenshi na kenshi kubera uburezi buba butaratera imbere ahanini bishingiye ku bukungu bwa ntaho nikora, kubona inzobere zikora kuri ibi bikorwa, ibihugu byinshi cyane cyane ibyo muri Afrika bikunze kwitabaza ibihugu byateye imbere mu ikoranabuhanga rihambaye aho twavuga nk' u Burusiya, u Buyapani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'u Bushinwa mu kohereza ibi byogajuru binyuze muri ba rwiyemezamirimo cyangwa ibigo biba byarubatswe bikora ubucuruzi bw’ibijyanye n’isanzure. Gusa igihari ni uko isanzure ridufasha muri byinshi kuko nta byogajuru by’itumanaho biri mu isanzure, byagorana ko twakoresha amatelefone, murandasi, radiyo, televisiyo mu buryo bunoze.

Menya ibihugu 10 bifite ibyogajuru mu isanzure biri ku mugabane wa Afrika

10. Rwanda

Umubare w’ibyogajuru: 2

Icyerekezo (One web)-2019

RWASat-1 -2019

9. Morocco

Umubare w’ibyogajuru: 3

1.       Maroc-TUBSAT – 2001

2.       MOHAMMED VI-A – 2017

3.  MOHAMMED VI-B – 2018

8. AlgeriaUmubare w’ibyogajuru: 6

1.       ALSAT 1 – 2002

2.       ALSAT 2A – 2010

3.       ALSAT 1B – 2016

4.       ALSAT 2B – 2016

5.       ALSAT 1N – 2016

6. ALCOMSAT-1 -2017

7. EthiopiaUmubare w’ibyogajuru: 2

1. ETRSS-1- 2019

2. NARSScube-1-2019

6. KenyaUmubare w’ibyogajuru:  1

1KUNS-PF

5. Egypt

Umubare w’ibyogajuru: 7

1.       NILESAT 101 – 1998

2.       NILESAT 102 – 2000

3.       EGYPTSAT 1 -2007

4.       NILESAT 201 – 2010

5.       EGYPTSAT 2 – 2014

6.       EGYPTSAT-A – 2019

7. NARSSCube-2 – 2019

4. GhanaImage result for images of GhanaSat-1Umubare w’ibyogajuru: 1

 GhanaSat-1

3. AngolaUmubare w’ibyogajuru: 1

AngoSat-1 – 2017

2. South AfricaImage result for images of ZaCube-2Umubare w’ibyogajuru: 8

1.       SUNSAT – 1999

2.       ZACUBE – 2003

3.       SUMBANDILA – 2009

4.       KONDOR E – 2014

5.       nSight1 – 2017

6.       ZA-AEROSAT – 2017

7.       XinaBox ThinSAT – 2019

8.       ZaCube-2 – 2019

1.       NigeriaImage result for images of NigeriaEduSAT-1Umubare w’ibyogajuru: 6

1.   Nigeriasat-1 – 2003

2.   NIGCOMSAT 1 – 2007

3.   NigeriaSat-2 – 2011

4.   NigeriaSat-X – 2011

5.   NIGCOMSAT 1R – 2011

6.   NigeriaEduSAT-1 – 2017

Nigeria nk’igihugu cyateye imbere cyane hamwe na Afrika y'Epfo ni byo bihugu bifite ibyogajuru bihambaye dore ko hari icyogajuru cyitwa nSight1 cyo muri Afrika y'Epfo kidafitwe n’ikindi gihugu cyo muri Afrika gikoreshwa mu gukurura amakuru y’isanzure cyikayazana ku si.

Ukuri guhari ni uko Nigeria nubwo yohereje mu isanzure ibyogajuru 4, ibigera kuri 3 ni byo biri gukora nyuma y'uko kimwe cyagarutse nyuma yo kurangiza akazi cyari cyateganyijwe gukora. Ikindi cyo kumenya ni uko nta gihugu cyo muri Afrika cyari kikorera icyogajuru ubwacyo cyangwa ngo cyicyohereze mu isanzure nta bufasha gisabye ibihugu byateye imbere, urugero nk’ibyo twabonye haruguru. 

Src: scielo.org.za, moguldom.com, africanews.space, xinhuanet.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND