RFL
Kigali

World Cup U17: Amakipe ahagarariye umugabane wa Afrika yatangiye irushanwa yitwara neza

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/10/2019 14:07
0


Amakipe ahagarariye umugabane wa Afrika mu irushanwa ry’igikombe cy’isi mu bakinnyi batarengeje imyaka 17 yatangiye yitwara neza, aho Nigeria, Senegal na Angola batsinze imikino yabo ya mbere hakaba hategerejwe kureba uko igihugu cya Cameroon cyitwara imbere ya Takijistan.




U Bwongereza ni bwo buheruka gutwara igikombe muri 2017

Guhera tariki ya 26 Ukwakira 2019 mu gihugu cya Brazil hari kubera imikino y’igikombe cy’isi mu bakinnyi batarengeje imyaka 17.  Ibihugu 24 ni byo byitabiriye iri rushanwa bikaba bigabanyije mu matsinda atandatu.

Ibihugu bihagarariye umugabane wa Afrika muri iri rushanwa ni Nigeria, Senegal, Cameroon na Angola. Ibihugu bitatu byo ku mugabane wa Afrika ni byo byamanutse mu kibuga ku munsi wa mbere byose bibona intsinzi.


Nigeria niyo ifite ibikombe byinshi mu mateka y'iri rushanwa

Ikipe y’igihugu ya Angola iri mu itsinda rya mbere aho iri kumwe na Brazil yakiriye irushanwa, yakinaga n’igihugu cya New Zealand, maze angola itsinda ibitego 2-1.

Mu itsinda rya kabiri ikipe y’igihugu ya Nigeria yanyagiye Hungary ibitego 4-2, ihita inayobora itsinda.

Ikipe y’igihugu ya Senegal iri mu itsinda rya kane yanyagiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 4-1, nayo ihita iyobora itsinda.


Igihugu cya Cameroon kitezweho kwitwara neza imbere ya Takijistan

Mu ijoro rishyira urukerera rw'ejo ku wa Kabiri  ku isaha ya saa Saba, indi kipe ihagarariye Afrika iramanuka mu kibuga, iyo ni Cameroon iza gukina na Takijistan.

Imikino ya Kabiri mu matsinda izakinwa ku munsi wejo, aho guhera saa 22h00’ ikipe y’igihugu ya Angola izakina na Canada, mu gihe kuri iyo saha kandi Nigeria izaba ikina na Equador.

Ku wa Gatatu saa 22h00’ Senegal izakina n’ ubuholandi , mu gihe ku wa Gatanu saa 01h00’ Cameroon izakina na Argentine.

Umugabane wa Afrika ufite amateka meza muri iri rushanwa kuko amakipe ahakomoka akunda gutwara iki gikombe. Mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka harimo Brazil iri mu rugo, Nigeria na Senegal zo muri Africa. Igikombe giheruka kikaba cyari cyatwawe n’igihugu cy’ ubwongereza bwatsinze ku mukino wa nyuma Brazil.

Nigeria niyo ifite ibikombe byinshi kuko ifite bitanu, igakurikirwa na Brazil ifite bitatu naho Ghana itaritabiriye ikagira bibiri. Tariki 17 Ugushyingo 2019 ni bwo hazamenyekana ikipe yegukanye igikombe cy’uyu mwaka mu mikino y’igikombe cy’isi mu batarengeje imyaka 17.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND