Youth Connekt Africa, ni uhuriro ngarukamwaka, rihuriza hamwe urubyiruko rw’Afurika mu kwiga ku buryo hatezwa imbere urubyiruko ndetse n’umugabane muri rusange. Youth Connekt Africa 2019 igiye kubera mu Rwanda tariki 9-11/10/2019 muri Kigali Arena.
Youth Connekt yatangijwe na
Repubulika y’u Rwanda ifatananyije na UNDP (United Nations Development
Programme) ndetse n’ibindi bihugu by’Afurika. Iki gitekerezo cyashyizweho ngo
gikemure imbogamizi n’ibibazo urubyiruko ruhura nabyo, nk’ ibura ry’akazi,
imishahara idahagije, uburezi budahagije, kudahabwa umwanya mu ifatwa ry’imyanzuro
mu nzego z’ ubuyobozi n’ibindi. Mu kuri, iri huriro rimaze kwaguka, kuko ubu
rimaze kugira ibihugu bifatanyabikorwa bigera kuri 12, bafatanya ngo hagere ku
ntego Youth Connekt Africa yihaye harimo:
·
Guhanga
imirimo igera kuri miliyoni 10 y’urubyiruko
·
Guhuza
urubyiruko rw’Afurika rugera kuri miliyoni 100
·
Kurema
byibuza miliyoni 1 y’abayobozi b'ahazaza baturutse mu rubyiruko, ndetse
n’izindi.
Ubu, Youth Connekt yabaye
igikorwa gikomeye muri Afurika, ni ukuvuga urebeye mu ruhande rw’ubwitabire;
abasaba ndetse n’abatumirwa, abafatanyabikorwa, ndetse n’ibiba biteganyijwe
gukorwa muri rusange. Mu mwaka ushize wa 2018, Youth Connekt, yagaragaje ko
abari basabye kwitabira iyo nama bageraga ku 8,450 gusa hemererwa 3,500 muri
bo, habonetse 3,272. Ni mu gihe, igitsinagabo cyari kuri 59.25% naho 40.75% ari
igitsinagore. Abagera kuri 60 ni bo batanze ibiganiro ku bari bitabiriye
baturutse mu bihugu bigera kuri 90.
Youth Connekt Africa,
mu busanzwe, yitabirwa n’urubyiruko ruturutse imihanda yose y’Afurika ariko,
hakaba n’umwihariko w’uko hitabira abakuru b’ibihugu, abanyepolitiki,
abashoramari, abahanzi ndetse n’abandi bantu bakomeye kuri uyu mugabane. Nk’umwaka
ushize, habonetsemo nyiri Alibaba Jack Ma,
umuririmbyi akaba n’umushoramari Akon.
Aba, n’abandi bitabira bakanatanga ibiganiro kuri urwo rubyiruko, ni bo bafasha
mu kongera imyumvire ndetse n’imitekerereze y’urubyiruko nk’umwihariko ndetse
n’abitabiriye muri rusange.
Ubu, iyi nama imyiteguro yayo
irarimbanije, kuko habura amasaha. Biteganijwe ko itangira
tariki 9 Ukwakira 2019 Kigali, Rwanda. Abarenga 100
baturutse mu nzego zitandukanye bazitabira iyi nama iba ihariwe gutera imbaraga
urubyiruko rw’Afurika. Mu byo iyi nama izibandaho muri uyu mwaka twavugamo:
·
Guhanga
imirimo muri Afurika
· Kugaruka
ku buhinzi, ndetse hakanatangwa ibiganiro n’abashoramari mu buhinzi mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko gukora ishoramari mu buhinzi
· Youth
Connekt Africa ikazatanga ibihembo ndetse hanatangwe umwanya w’iminota itanu ku
rubyiruko rufite udushya, batumurikire imbaga isaba ihari ariko banahatanira
amafaranga 200,000 by’Amadorali y’ Amerika
·
Hakazabaho
ijoro ryo kwiruka muri Kigali (Kigali Night Run). Kwiruka, bitanganijwe ko
bizakwora ku birometero 5.4 kuva saa moya z’ijoro (7pm). ndetse n’ibindi.
Ikarita
igaragaza aho baziruka
Ibyo byose n’ibitavuzwe, bizabera muri Kigali Arena ndetse na Kigali Convention Center (KCC), kuva tariki 9 kugeza 11 Ukwakira 2019. Umwihariko wa Youth Connekt Africa ya 2019, ifite insanganyamatsiko igira iti “Boosting an Industrious Young Africa”, ni uko izitabirwa n’icyamamare mu mupira w’amaguru Didier Drogba, uzwi cyane muri Chelsea yo mu Bwongereza.
Patoranking,
Meddy, Bruce Melody, Charly & Nina; igitaramo cya YCA 2019
Src: youthconnektafrica.org,
Eventbrite.com
Umwanditsi: Faridi Muhawenimana
TANGA IGITECYEREZO