RFL
Kigali

Amateka ufitanye n'Imana yawe akongerere imbaraga zo kuyizera biruseho-Ev Caleb Uwagaba

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/09/2019 11:41
1


Kimwe mu bintu byagiye bigira abakurambere bacu abantu badasanzwe mu byo kwizera (abatagatifu) ni uko bakomezaga kugira imbaraga no mu bihe bikomeye, barushagaho kugira ubutwari bwo kutihakana Imana yabo ngo ni uko bahuye n'ibihe bikomeye. Reka twibuke inkuru ndende y'ukuntu Dawidi yishe igihangange Goliyati.



1 Sam 17:26 Maze Dawidi avugana n'abantu bamuhagaze iruhande ati “Uzica uwo Mufilisitiya agakuraho Isirayeli igitutsi, bazamugororera bate? Mbese uwo Mufilisitiya utakebwe usuzugura ingabo z'Imana ihoraho, ni muntu ki?” 

1 Sam 17:33 Sawuli asubiza Dawidi ati “Ntiwashobora gutera uwo Mufilisitiya ngo umurwanye, kuko ukiri umusore w'umugenda, kandi we ni umugabo wamenyereye kurwana uhereye mu busore bwe.” 

1 Sam 17:34-35 Dawidi asubiza Sawuli ati “Umugaragu wawe naragiraga intama za data, iyo zaterwaga n'intare cyangwa idubu zigakura umwana w'intama mu mukumbi. Narahubukaga nkayikubita nkayiyambura mu kanwa kayo, yamvumbukana nkayicakira akananwa, nkayivutagura nkayica.

1 Sam 17:37 Dawidi arongera aravuga ati “Uwiteka wandokoye mu nzara z'intare n'idubu, azankiza no mu maboko y'uwo Mufilisitiya.”Nuko Sawuli abwira Dawidi ati “Ngaho genda, Uwiteka abane nawe.”

Dawidi yafashe umwanya uhagije maze asobanurira Umwami ibihe bikomeye aziranyeho n’Imana ye, mu mashyamba yagiye anyuramo, mu nzitane z’ubuzima n’intambara yarwanye zikomeye, ibi byose byatumye abona ijambo imbere y’Umwami ndetse na bakuru be bamubonaga nk'usuzuguritse.

Abantu benshi mu gihe cyacu bafite aho bageze iyo bakuganirije ku nzira ikomeye banyuzemo ngo bagere ku byo bafite uyu munsi usanga ari ubuhamya. Aba mubona bafite amazina akomeye mu gihugu cyacu ndetse no hanze yacyo abenshi usanga ari abagabo n’abagore bagiye birukanirwa amafaranga y'ishuli ariko kubera kuzirikana ibihe bikomeye banyuzemo barahatirije bariga none ubu bari aho babonaga nk’inzozi kuri bo.

Bariya bacuruzi wumva bakomeye mu bice bitandukanye ndetse na ba rwiyemezamirimo uganiriye nabo baguha ubuhamya bw'uburyo batangiriye ku ikarito cyangwa muri butike nto cyane nyamara ubu basigaye bitirirwa ahantu utuye ngo kwa kanaka, ababyeyi ubona bakikiye ndetse babyaye impanga ubu barimo guseka. Hari benshi uzi nanjye nzi bamaze igihe kinini bafite ikibazo cyo kutabyara nyamara kubera amateka akomeye bafitanye n’Imana yabo ubu ni abahamya b'ibyo Imana yakoze ,ubu barahetse.

Hari umuntu umwe w'inshuti yanjye yanganirije ukuntu yajyaga yoga urume mu gitondo agiye ku ishuli kubera kubura isabune, yambaraga imyenda y'ishuli yose ubundi akagenda mu byatsi yirukanka ya mazi aba ari muri ibyo byatsi akaba ariyo amwoza akabona kujya kwiga none ubu ni umugabo wubatse kandi wiyubashye!.

Wigenzuye mu mutima wawe ufite amateka y'ibyo Imana yagucishijemo utatekerezaga ko uyu munsi waba uri aho hantu ibyo rero bigutere Imbaraga zo gukomera no gukomeza wizere ko n'ibyo ubona bigoye Imana ibishoboye. 

SHALOM

Iyi nyigisho yateguwe na Ev. Caleb. J. UWAGABA

Email: agacaleb@gmail.com, Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BASHIJA SAMUEL4 years ago
    Nukuri ibintu byose iyo wizeye Imana utayiryarya ukayereka byose ugiye gukora iguha ubwenge n'imbaraga zo kubikora. Reka rero dushire imbaraga mugusenga, Imana izakomeza kutuba hafi, ndsgushimiye!





Inyarwanda BACKGROUND