RFL
Kigali

Itsinda Fire Sky ryashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya ryise 'Ndiho'-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/09/2019 16:19
1


Fire Sky itsinda rigizwe n'abasore babiri ari bo Main P na Wallaby kuri ubu ryashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya ryise Ndiho yakozwe na Sinta Films.



Muri iyi ndirimbo Ndiho y'iri tsinda rya Fire Sky hakubiyemo amagambo avuga ku si tubayemo uko wayitwaraho n'ibindi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya HipHop ngo yitezweho kugeza kure iri tsinda nk'uko twabitangarijwe na Main P. 

Yagize ati" Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwihariye bureba ubuzima bwacu bwa buri munsi ubuzima tubayemo, ubuzima duharanira twese, ubuzima twumva ko tugomba kugira mo uruhare twese so, ndumva rero uyu ariwo mwanya kandi birashoboka ko iyi ndirimbo yadufasha kugera kure nk'uko twabtifuje". 

Fire Sky yashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo yinjiye muri muzika nk'itsinda muri 2017. Kugeza ubu rifite indirimbo enye 4 arizo: Indashyikirwa, Kora, Bibaho na Ndiho bakorewe na Producer laser beat muri The Beam Beat Record mugihe iyi ndirimbo nshya Ndihoifite amajwi n'amashusho yakozwe na Sinta Films muri Bless World Music.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDIHO'


Umwanditsi: Kwizera Jean de Dieu-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Adrien Beconect4 years ago
    iri tsinda kbsa turirinyuma aba basore barashoboye kuko iz ndirimbo zabo zirimo message zafasha abato nabakuze





Inyarwanda BACKGROUND