ku munsi w'ejo kuwa kane tariki ya 25 Nyakanga 2019 mu Murenge wa Kabagali hatashywe ku mugaragaro ikiraro cyo mu kirere (Suspended Bridge/Footbridge) cyubatswe ku mugezi wa Mwogo kikaba gihuza uturere twa Ruhango na Nyamagabe.
Iki kiraro kiswe icya ‘Serugeme’ gifatiye ku
Mudugudu wa Serugeme w'akagali ka Rwesero muri Kabagali no ku Kagali ka Gasave
muri Musange ya Nyamagabe. Nk’uko
tubikesha urubuga rwa Instagram rw’akarere ka Ruhango, iki kiraro cyubatswe ku
bufatanye bw'Akarere ka Ruhango na Bridges to Prosperity, kikaba cyaruzuye
gitwaye asaga miliyoni 53 z'amafaranga y'u Rwanda. Uruhare rw'Akarere rungana
na 36%, urwa Bridges to Prosperity rukangana na 66%.
Iki kiraro cyuzuye gitwaye akayabo
Mu gikorwa cyo gutaha iki kiraro, Umushyitsi Mukuru akaba
n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Ruhango, Uwimana Fortunée, yasabye
abaturage kugifata neza no kukirinda kugira ngo kizarambe. Yakomeje kandi asaba
kurushaho gufata neza no kurinda ibikorwa bagejejweho mu mwaka w'imihigo warangiranye
n'ukwezi kwa Kamena 2019 birimo amazi meza, amashanyarazi, imihanda, Poste de
Santé n’ibindi. Ikindi ni uko yasabye abakuru kwigisha abato kubifata neza no
kubirinda, no kurinda ibyiza byose Igihugu kimaze kugeraho.
Abaturage ku mpande zombi, baba abo muri Ruhango
ndetse n’abo muri Nyamagabe bishimiye cyane iki kiraro, banavuga ko kigiye
koroshya imigenderanire n'ubuhahirane hagati yabo dore ko hakurya no hakuno ya
Mwogo basanzwe bashyingirana, bakagendererana, bakanahahira mu masoko nka Buhanda
na Munanira yo mu Kabagali na Gasura ho muri Musange.
TANGA IGITECYEREZO