RFL
Kigali

Women Football: Ikipe izatwara igikombe cya shampiyona izahabwa arenga 3,000,000 FRW

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/07/2019 10:52
0


Ikipe izatwara igikombe cya shampiyona 2018-2019 mu cyiciro cy’abagore izahabwa miliyoni eshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (3,500,000 FRW) ave kuri miliyoni imwe yahabwaga ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona.



Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, ikipe izatwara igikombe hagati ya AS Kigali WFC na Scandinavia WFC izahabwa igikombe giherecyejwe na miliyoni eshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (3,500,000 FRW).

Muri izi mpinduka, ikipe ya kabiri izahabwa miliyoni imwe n’igice mu mafaranga y’u Rwanda 1,500,000 FRW).

Ikipe izatwara igikombe izava hagati ya Scandinavia WFC na AS Kigali WFC nyuma y’umukino uzabahuza kuri iki Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019 aho ikipe izatsinda izatwara igikombe.


AS Kigali irasaba gutsinda ngo itware igikombe cya 11 cya shampiyona 

Kuva shampiyona yatangira, Scandinavia WFC ntiratsindwa umukino n’umwe kuko ifite amanota 51 ikaba irusha AS Kigali WFC amanota atatu mu mikino 17 bamaze gukina. Umukino utanga igikombe uzakinirwa kuri sitade Umuganda mu karere ka Rubavu saa cyenda zuzuye (15h00’) aho bazaba bahura mu mukino wo kwishyura kuko umukino ubanza Scandinavia WFC yatsinze AS Kigali WFC ibitego 3-0 kuri sitade ya Kigali.


Scandinavia WFC bavuga ko kuri iyi nshuro AS Kigali WFC itazongera kubatwarira igikombe i Rubavu

Mu gihe AS Kigali WFC yatwara iki gikombe cya shampiyona 2018-2019, izahita yuzuza ibikombe 11 mu gihe Scandinavia WFC yaba itwaye igikombe cya mbere cya shampiyona mu cyiciro cya mbere.


AS Kigali WFC iheruka gutwara igikombe cy'Amahoro 2019 itsinze Scandinavia WFC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma

Dore uko amakipe azahura ku munsi wa nyuma wa shampiyona:

-Gakenke WFC vs Kamonyi WFC (Gakenke, 14:00)

-Scandinavia WFC vs AS Kigali (Stade Umuganda, 15:00)

-ES Mutunda WFC vs Rugende WFC (Mutunda, 14:00)

-AS Kabuye WFC vs Inyemera WFC (Kabuye, 14:00)

-Bugesera WFC vs Rambura WFC (Kamabuye, 13:00)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND