Royal Fm ni imwe mu maradiyo akomeye hano mu Rwanda, muri iyi minsi igiye gukora irushanwa ry’abanyempano mu kubyina ndetse no gukora kuri radiyo. Nyuma yo kuzenguruka igihugu abazatsinda muri buri ntara bazavanwamo abitwaye neza kurusha abandi bityo bagenerwe ibihembo.
Muri iri rushanwa ryitwa “Talent Zone” rigiye kuba ku nshuro ya gatatu hazarushanwa ababyinnyi ndetse n'abanyamakuru, abategura irushanwa bazazenguruka igihugu bashaka abanyempano bityo aba nyuma bazahatanire mu mujyi wa Kigali. Uwa mbere mu kubyina azahabwa Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe uwa kabiri ari 500,000frw naho uwa gatatu bibe 300,000frw.
Uzaba uwa mbere mu kugaragaza impano yo gukora kuri radiyo azahabwa akazi kuri radiyo, uwa kabiri agahabwa ibihumbi magana atatu (300,000frw) naho uwa gatatu ahabwe ibihumbi Magana abiri (200,000frw), abifuza guhatana bari kwiyandikisha binyuze kuri nimero 0780659351.
Talent Zone
Nk'uko Emmalito uri mu bategura iri rushanwa yabitangarije Inyarwanda, ngo iki ni igikorwa batangije mu rwego rwo gushakisha abanyempano baba barabuze aho bagaragariza impano zabo. Iri rushanwa ariko kandi rizazenguruka igihugu cyane ko bazanyura mu turere nka Kayonza, Musanze, Rubavu, Huye na Kigali.
TANGA IGITECYEREZO