RFL
Kigali

Korali Holy Nation yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ‘Namenye neza’ ifite amagambo ahamya kugira neza kw’Imana-VIDEO

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/07/2019 15:17
2


Korali Holy Nation ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatenga, imaze kumenyekana cyane kubera indirimbo ziryohera benshi, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yayo nshya yitwa “Namenye neza” ifite amagambo ahamya kugira neza kw’Imana.



Iyi ndirimbo yageze hanze kuri uyu wa 22 Nyakanga 2019. Ni indirimbo ifite amagambo meza yiganjemo kugira neza kw’Imana ndetse inahumuriza abari mu mibabaro ko ineza y’Imana izabageraho. Korali Holy Nation ishyize hanze iyi ndirimbo nyuma yo kuva i Nyabihu mu giterane gikomeye yari yatumiwemo na Korali Umuriri.


Holy Nation yasohoye amashusho y'indirimbo bise "Namenya neza" 

Umutoza wa mbere w’amajwi muri korali Holy Nation Bwana KAYIRANGA Jean Pierre yatangarije Inyarwanda.com ko banejejwe no gusohora iyi ndirimbo ati’ Tunejejwe nuko Imana idushoboje gushyira hanze iyi ndirimbo kandi turinginga Kristo kugira ngo ahembure imitima y’abantu b’Imana binyuze muri iyi ndirimbo nshya twise 'Namenye neza'. Ni indirimbo ihamya kugira neza kw’Imana kandi twizera tudashidikanya ko abantu bazafashwa na yo."


Umutoza wa mbere muri Korali Holy Nation

KAYIRANGA akomeza avuga ko uretse iyi ndirimbo, iyi korali ifite n’izindi nyinshi iri gutunganya bityo ko abakunzi bayo batazicwa n’irungu.

Kanda hano urebe indirimbo Namenye neza ya korali Holy Nation







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bizimungu Tharcisse4 years ago
    Mukomerezaho rwose kukonibyiza
  • mayira eustache4 years ago
    nukuri m urashoboye pe Imana irihagati yanyu niyo kwizerwa nimugubwe neza ndabakunda cyane.





Inyarwanda BACKGROUND