Umusore witwa Brendt Christensen w’imyaka 30 yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose busigaye nyuma yo gushimuta, agafata ku ngufu, akica ndetse agakatamo umubiri ibice umushinwakazi Yingying Zhang wari umaze amezi macye aje kwiga muri Amerika. Abashinwa bavuze ko iki gihano kidahagije.
Muri 2017 nibwo Brendt Christensen
yashimuse Yingying Zhang, umushinwakazi wari umaze amezi 2 aje gukomereza
amasomo ye muri Amerika. Nyuma yaho yamufashe ku ngufu, aramukubita akoresheje
inkoni bakinisha baseball kugeza apfuye. Nyuma yo gupfa, uyu musore yanakasemo
ibice umubiri w’uyu mukobwa.
Ababyeyi ba Zhang n’uwari fiyanse we bose baje kumva urubanza aho rwabereye muri Peoria muri Chicago. Uru rubanza rwamaze ibyumweru 5, byose bikaba byarakurikiranwaga hafi mu bushinwa, dore ko hari uburyo bwo gukurikirana uru rubanza binyuze kuri interineti. Ubushinwa kandi bwohereje umukozi wo muri ambasade gukurikirana uru rubanza. Ubwo yakatiraga uyu musore, umucamanza James Shahid yavuze ko ibyo Christensen yakoze ari igikorwa kitumvikana cy’ubugome.
Christensen wishe umushinwakazi
Uyu musore urubanza rwose rwabaye yacecetse,
yanga kubwira uyu muryango aho yashyize ibyasigaye by’umubiri w'uyu mukobwa. Umuryango wamwinginze
bikomeye ngo ababwire ariko undi arabyanga. Se na nyina ba Zhang wishwe bavuze
ko batazigera batuza mu gihe bataramenya aho umwana wabo yashyinguwe. Umucamanza
yamubwiye ati “Ibitekerezo by’ubwikunde byose waba ufite, igihe abashinzwe
umutekano bari bukuvane hano bakakujyana ha hantu uzajya uba uri wenyine buri
munsi utegereje umunsi uzapfiraho, wenda uzatekereza gusaba imbabazi ababyeyi
ba Zhang”
Ronggao Zhang, se wa Yingying yabwiye
Christensen ati “niba hari akantu k’ubumuntu gato gasigaye muri wowe,
turakwinginze dufashe dukire inkeke duhoraho yo kwibaza aho umwana wacu yaba
ari." Umunyamategeko wa Illinois yavuze ko bazakomeza gushakisha aho umubiri w’uyu
mukobwa waba uherereye. Zhang yishwe afite imyaka 26 ubwo yari avuye gusinya
impapuro z’icumbi yari kujya abamo muri Amerika, Christensen amuhagarika yigize
nk’umupolisi utari ku kazi niko guhita amushimuta.
Abo mu muryango wa Zhang nyuma y'urubanza. Nyuma y'imyaka 2 ntibarakira iby'urupfu rwe
Nyuma yo kuburirwa irengero, yatangiye
gushakishwa, ariko Christensen yivamo abwira umukobwa bakundanaga ko ari we
wamushimuse n’ibyo yamukoreye byose mbere na nyuma yo kumwica. Uyu mukobwa niwe
wabimenyesheje inzego z’umutekano, FBI imuha utwuma dufata amajwi twabugenewe
bimufasha kumufata amajwi yiyemerera ibyo yakoze byose yambura Zhang ubuzima. Abantu
benshi bakurikiranye uru rubanza mu Bushinwa ntibanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko,
bavuga ko Christensen yari akwiye
igihano cy’urupfu.
TANGA IGITECYEREZO