RFL
Kigali

Basketball: Lamutu Shillah yafashije Uganda gutsinda Tanzania mu mikino ya Zone V iri kubera mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/06/2019 20:59
0


Lamutu Shillah Aber umukinnyi w’ikipe ya Uganda y’abangavu batarengeje imyaka 16 bakina Basketball yafashije bagenzi be kuzamura amanota mu mukino batsinzemo Tanzania amanota 58-39 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2019.



Wari umukino w’umunsi wa kabiri w’irushanwa  mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 16 bari gushaka itike y’imikino Nyafurika y’ibihugu izabera mu Rwanda kuva tariki 26 Nyakanga kugeza kuwa 4 Kanama 2019 muri Kigali Arena i Remera.

Muri uyu mukino, Lamutu Shillah Aber wa Uganda yatsinze amanota 19 anarusha abandi bakinnyi bose bari muri uyu mukino gutsinda amanota menshi (Topscorer).


Ajuma Regina yatsinze amanota 14


Lamutu Shillah Aber wa Uganda yatsinze amanota 19 mu mukino

Catherine Mollel wa Tanzania yatsinze amanota 12. Catherine yatsinze u Rwanda amanota 32 ku munsi wa mbere w’irushanwa ryatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 kuzageza tariki 15 Kamena 2019 muri sitade nto ya Remera mu mujyi wa Kigali.


Uganda yahatanye cyane kurusha Tanzania 

Ajuma Regina wa Uganda yagize urundi ruhare rukomeye muri uyu mukino kuko uretse kuba yatsinze amanota 14 yanabujije amanota ya Tanzania kwinjira mu nkangara ya Uganda kuko yabikoze inshuro 21 aza inyuma ya Najjuma Maria (Uganda) wabikoze inshuro 24 akanatsinda amanota 12 mu mukino.


Tanzania yatsinze u Rwanda ihita itsindwa na Uganda

Uganda yatangiye agace ka mbere itsinda amanota 18-9 mu gihe agace ka kabiri karangiye Tanzania igarutse neza itsinda amanota 15-11. Amakipe yombi yagiye kuruhuka Uganda iri imbere n’amanota 39 mu gihe Tanzania yari ifite amanota 24.

Agace ka gatatu karangiye Uganda ifite amanota 16 mu gihe Tanzania yari ifite amanota abiri gusa (2) mbere yuko mu gace ka kane banganya amanota 13-13.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Uganda yahise igira amanota abiri, Tanzania igira atatu kuko yatsinze u Rwanda amanota 74-63 naho u Rwanda rukaba rufite inota rimwe rwakuye mu gutsindwa na Tanzania ku munsi wa mbere.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2019, imikino iraba ikinwa ku munsi wayo wa gatatu. U Rwanda rurakina na Uganda mu bahungu saa kumi n’imwe (17h00’) mu gihe Uganda ikina n’u Rwanda mu bahungu saa moya z’umugoroba (19h00’).


Uganda bishimira gutangira neza mu mukino

Dore uko gahunda iteye:

Kuwa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019

-Rwanda  63-74 Tanzania (Girls)

Kuwa Kabiri tariki 11 Kamena

– Tanzania 39-58Uganda (Girls)

Kuwa Gatatu tariki 12 Kamena 2019

17.00 - Uganda vs Rwanda (Girls)

 19.00 - Rwanda vs Uganda (Boys)

Kuwa Kane tariki 13 Kamena 2019

 18.00 - Tanzania vs Rwanda (Girls)
 Kuwa Gatanu tariki 14 Kamena 2019

 18.00 - Uganda vs Tanzania (Girls)

Kuwa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019

 17.00 – Rwanda vs Uganda (Girls)
 19.00 - Uganda vs Rwanda (Boys)

Photos: Saddam MIHIGO & Ramos







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND