Ibi byabaye nyuma y’aho ibinyamakuru byinshi byagiye bitangaza Fraudes zivugwa mu bafatanyabikorwa mu buvuzi aho Ubuyobozi bakuru bwa RSSB bwagiranye ikiganiro cyihariye n’abanyamakuru bukabatangariza ingamba zafashwe mu gukemura icyo kibazo.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Richard Tusabe yagarutse ku kijyanye no kuganira ku buryo umunyamuryango yahabwa imiti ku buryo bunoze atari Frauds ndetse hakanabaho ibiganiro n’imikoranire hagati ya RSSB n’abayobozi b'ibitaro. Yakomoje kandi ku mikoranire hagati y’abaganga n’abakozi bakora igenzura bazwi nk’aba verificateur.
Yagize ati; “Hari abakozi bakora Verification (igenzura) bareba imiti muganga
atanze niba ariyo. Ntibemerewe guhindurisha kuko umuganga abifitiye
uburenganzira cyane kurusha bamwe mu ba verificateur kuko baba ari abanurse,
kuko muganga niwe uba azi uko yasuzumye umurwayi. Bakwiye kungurana inama ariko
ntibategeka abaganga kudatanga imiti.”
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Richard Tusabe yahamije ko ikoranabuhanga rizakemura byinshi
Yagarutse ku kibazo cyo gutinda kwishyura aho yavuze
ko biri ukubiri kandi bidakwiye guhagarika ubufasha bw'ubuvuzi ku banyarwanda
n'ubwo amafaranga yaba ari make. Uburyo bw'imikorere butarimo ikoranabuhanga,
bisaba gushishoza cyane kuko biri mu byingera Fraudes. Hakwiye kubaho
ikoranabuhanga kuko bifata igihe kirekire mu kwishyuza, hari ubwo haba harimo
ibitanoze. Muri minsi 30 hatangwa Factures zigasuzumwa amezi 2 (bikaba 3 ubwo) ziri
gusuzumwa neza, hagiye gukoreshwa ikoranabuhanga cyane kandi bizagabanya Fraude, ni Campaign nshya abafatanyabikorwa bakwiye kwitabira nk’uko Richard
Tusabe yabitangarije abanyamakuru.
RSSB yagiranye ibiganiro n'abanyamakuru
Ubwo babazwaga niba abakozi ba RSSB nta ruhare
bagira mu korohereza abakora iyo Fraudes, Richard Tusabe yavuze ko
bitabura. Yagize ati “Ntabwo abakozi ba RSSB ari
abere kuko ntabwo aba bantu bakomeza kutwiba badafite umuntu wa hano ubafasha.” Abaganga
barumvikana bagashyira inyungu z'umurwayi cyane. Bazumvikana n'abafite
ibitaro n'amavuriro gukoresha
ikoranabuhanga bagire ibyo bakora na RSSB ikore ibindi. Ku kijyanye n’ibirarane bya RSSB muri Mituweli cyangwa RAMA, hagomba
gushakwa ahakurwa amafaranga yafasha Mituweli akajya mu isanduku yayo
abazikoresha bakajya bavurwa byoroshye.
Hagiye kubaho impinduka mu gukumira Fraudes mu buvuzi
Ku mpungenge z’uko nibakoresha ikoranabuhanga hari
abazabura akazi bavuze ko batazatakaza akazi ahubwo ikoranabuhanga rizunganira
ibikorwa, bakore indi mirimo banahabwa amahugurwa yo gukoresha iryo
koranabuhanga. Zimwe mu ngero za Fraude harimo gukora Facture 2 zitandukanye mu
bitaro bitandukanye kandi umurwayi yavuriwe hamwe, gusuzuma abana mu mashuri
bakoresheje RAMA batanarwaye, gukoresha ikarita mu gusohora Facture z'abantu
batanigeze bivuza. Kwandika ibizame ku bagore bikorerwa abagabo gusa, gutanga
ibizame byinshi, abivuriza kuri Insurance z'abandi...
Muri mezi hagati ya 12 na 18 hari ibizaba byatangiye
gukosorwa. Abafatanyabikorwa ba RSSB ubu bamaze kuba 750. Abahabwa RDV z'igihe
kirekire bigomba guhinduka nk’uko Umuyobozi Ushinzwe Ibigenerwa Abanyamuryango
muri RSSB, Dr. Akiba Solange yabitangaje. Yanasabye itangazamakuru kubafasha mu
bukangurambaga kuko tugiye kwinjira mu mwaka mushya wa Mituweli.
Dr. Akiba Solange yasabye itangazamakuru kubafasha mu bukangurambaga
TANGA IGITECYEREZO