RFL
Kigali

"Ibyiza by'u Rwanda ni byinshi cyane, uwahageze ntiyifuza gutaha" Dr Scientific mu ndirimbo iratira amahanga u Rwanda-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/04/2019 16:43
0


Sibomana Jean Bosco uzwi mu muziki nka Dr Scientific yakoze mu nganzo aratira amahanga ibyiza by'u Rwanda. Abinyujije mu ndirimbo yise 'Rwanda', Dr Scientific aririmbamo ko ibyiza by'u Rwanda ari byinshi cyane ndetse ngo umunyamahanga ugeze mu Rwanda ahita akunda cyane iki gihugu ku buryo aba atifuza gutaha.



Dr Scientific yumvikana muri iyi ndirimbo 'Rwanda' aririmba aya magambo: "Ibyiza by'u Rwanda ni byinshi cyane keretse uje ukareba nawe wagubwa neza. Rwanda uratuwe, utuwe n'abanyarwanda, Rwanda uragendwa, ugendwa n'amahanga. Uzarebe uwahageze ntiyifuza gutaha kubera ibyiza by'aho. Rwanda waje ukenewe, wihutishije iterambere ry'abanaywranda, utsura umubano mwiza n'ibindi bihugu."


Dr Scientific arahamagarira abanyamahanga gusura u Rwanda

Dr Scientific asanzwe akorera umuziki muri The Legends ahuriyemo na King The Winner. Abarizwa kandi mu matsinda menshi yatangije mu rwego rwo gufasha abanyempano mu muziki. Asobanurira Inyarwanda.com aya matsinda, Dr Scientific yagize ati: Iyi ni iyindi Group mfite yitwa Direction Music. Iyi group nyimanagingiramo (to manage) umuhanzi bita Sean'protae uyu kandi akaba aba muri Uganda. Noneho The Legends group nkaba nyi managingiramo King The Winner."


Dr Scientific yakomeje agira ati: "Hari n'indi yitwa Vision Group managingiramo uwitwa Mugisha Andre akaba atari hano mu Rwanda, aba muri Amerika ariko iyo yaje (mu Rwanda) ni njyewe umufasha, hakaba n'indi Group nabanjirijemo yitwa Tradition music ikaba ibamo umuhanzi witwa Nkwakuzi Emanuel. Hakaba n'indi Group yitwa 'Abakangurambaga' , iyi ikaba iba mu ntara y'Amajyepfo. Izi Group zose ngenda nzamura z'abahanzi, nzizamura mu buryo bwa Economic for African Talent ltd. Urugendo n'ubwo ari rurerure mu Music industry, iyo abantu bishyize hamwe bagera ku ntego. Ubwo rero nk'ikinyamakuru Inyarwanda dukunda kandi twemera mukomeze kudushyigikira."


Sibomana Jean Bosco uzwi nka Dr Scientific mu muziki

UMVA HANO 'RWANDA' INDIRIMBO YA DR SCIENTIFIC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND