RFL
Kigali

Nshuti Dominique Savio na Byiringiro Lague bafashije APR FC kwihimura kuri Sunrise FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/03/2019 19:12
1


Nshuti Dominique Savio na Byiringiro Lague bafashije ikipe ya APR FC gutsinda Sunrise FC ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019.



Nshuti Dominique Savio ni we wafunguye amazamu n’umutwe ku munota wa 30’ w’umukino nyuma yo kubyaza umusaruro umupira uteretse watewe na Hakizimana Muhadjili muri metero 28 uva ku izamu ryarimo Habarurema Gahungu. Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 70’.


Nshuti Dominique Savio yafunguye amazamu ku munota wa 30'


Lague Byiringiro yatsinze igitego anagira ikibazo cy'imvune cyatumye atarangiza umukino

Wari umukino ikipe ya APR FC yagombaga gukanira kuko abakinnyi na bamwe mu batoza bayo bari babizi ko kuwa 23 Mutarama 2019 batsindiwe i Nyagatare ibitego 3-2.



Uwimana Emmanuel Nsoro Tiote wa Sunrise FC ukina hagati abyigana na Nshuti Innocent

Zlatko Krmpotic umutoza mukuru wa APR FC yari yakoze impinduka mu bakinnyi yabanjemo mu mukino w’i Huye batsinda Mukura VS ibitego 2-1.

Rusheshangoga Michel na Ally Niyonzima bari babanje ku ntebe y’abasimbura mu gihe Imanishimwe Emmanuel yari yasibye uyu mukino bitewe n’umubare w’amakarita atatu yabonye mu mikino iheruka, byatumye Ngabonziza Albert abanza mu kibuga akanakina iminota 90’ y’umukino.


Ombolenga Fitina abyigana na Hakizimaa Arnaud





Mugiraneza Jean Baptiste Miggy abyigana na Babuwa Samson Omoviare

Nshimiyimana Amran utarabanjemo i Huye, yahawe umwanya akina iminota 90’ mu gihe Ally Niyonzima yinjiye asimbura Nshuti Innocent nawe wabanje mu kibuga atarakinnye abanzamo mu mukino wa Mukura VS.


Nshimiyimana Amran ahungisha umupira Babuwa Samson (17)


Uwambazimana Leon hagati mu bakinnyi ba APR FC ashaka inzira


Abakinnyi ba APR FC bishimia igitego cya Lague Byiringiro



Abafana ba APR FC muri sitade ya Kigali

Sunrise FC yari ifite uburyo bukomeye bateguyemo umukino hagati mu kibuga kuko batangijemo abakinnyi batatu (3) basanzwe bahakina kuko Uwimana Emmanuel Nsoro Tiote na Leon Uwambazimana bakinaga inyuma ya Moussa Ally Sova kapiteni w’iyi kipe itozwa na Bisengimana Justin.


Abakinnyi ba Sunrise FC bajya inama



Hakizimana Muhadjili agenzura umupira imbere ya Emmanuel Uwimana Nsoro Tiote


Twagirimana Innocent Kavatiri wahoze muri Kiyovu Sport ubu akina muri Sunrise FC

Amakipe yombi yakinaga umukino ushingiye hagati kuko bose bafite abakinnyi bamenyeranye muri iki gice cy’ikibuga. Gusa APR FC yatabawe no kuba yari ifite impande ziri gukora kurusha uko byari bihagaze kwa Sunrise FC.



Moussa Ally Sova atera umupira uteretse ku nyungu za Sunrise FC

Imipira icaracara imbere y’izamu itewe n’abakinnyi ba APR FC yaje kongera amakosa mu bwugarizi bwa Sunrise FC kugeza ubwo ku munota wa 24’ habonekaga penaliti yatewe na Hakizimana Muhadjili igafatwa na Habarurema Gahungu.

Mu gusimbuza, Bisengimana Justin yatangiye akuramo Uwimana Emmanuel Nsoro Tiote ahita ashyiramo Mbazumutima Mamadou waje agafasha Sunrise FC kongera gushikama hagati kuko Uwimana yakunze gutakaza imipira ndetse akanambura micye. Babuwa Samson Omoviare yasimbuwe na Eric Mambo Emmanuel.



Mbazumutima Mamadou ahagaze ku mupira


Ndayisenga Jean d'Amour wahoze muri Rayon Sports

Ku ruhande rwa APR FC, Zlatko Krmpotic yakuyemo Nshuti Innocent aha umwanya Ally Niyonzima, Danny Usengimana asimbura Lague Byiringiro ku munota wa 78’ mu gihe Blaise Itangishaka yasimbuye Nshuti Dominique Savio.

APR FC iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota 54 mu mikino 22 mu gihe Sunrise FC iri ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota 27.

Byiringiro Lague yujuje ibitego birindwi (7) muri shampiyona mu gihe Nshuti Dominique Savio yujuje ibitego bitandatu (6).


Rugwiro Herve myugariro wa APR FC aryamye hasi


Babuwa Samson Omoviare rutahizamu wa Sunrise FC

Abakinnyi babanje mu kibuga:


APR FC XI: Kimenyi Yves (GK,21), Ombolenga Fitina 25, Ngabonziza Albert 3, Rugwiro Herve 4, Buregeya Prince Caldo 18, Mugiraneza JB Miggy (C,7), Nshimiyimana Amran 5, Nshuti Dominique Savio 27, Hakizimana Muhadjili 10, Nshuti Innocent 15, Byiringiro Lague 14.


Sunrise FC XI: Habarurema Gahungu (GK,1), Nzayisenga Jean d’Amour 22, Niyonshuti Gad Evra 3, Rubibi Bonk 4, Niyonkuru Vivien 15, Leon Uwambazimana (C,6), Hakizimana Arnaud 2, Uwimana Emmanuel 14, Omoviare Babuwa Samson 17, Moussa Ally Sova 10 na Sinamenye Cyprien 16.


Babuwa Samson aguruka na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy



Habarurema Gahungu umunyezamu wa Sunrise FC akuramo penaliti


Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Nshuti Dominique




Abafana ba APR FC bakoma ingoma banabyina


Zlatko Krmpotic umutoza mukuru wa APR FC atanga amabwiriza




Ally Niyonzimia (28) yinjiye mu kibuga asimbuye Nshuti Innocent


Bisengimana Justin umutoza mukuru wa Sunrise FC


Hakizimana Muhadjili abyigana na Leon Uwambazimana

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hassan5 years ago
    Ark ibi niki mwahembye abakonnyi naka Sha umusaruro kweli koko umugoza nabakinnyi ba sunrise Ntako batagira pe





Inyarwanda BACKGROUND