RFL
Kigali

Ukuri ku nkuru y’uburwayi bwa D’Amour Selemani ushinjwa gushyiramo n’ubutekamutwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/03/2019 16:10
12


Umukinnyi wa Filime mu Rwanda D’Amour Selemani hashize igihe akorerwa ubuvugizi ngo akusanyirizwe amafaranga yo kubasha kwivuza indwara y’impyiko yahamyaga ko zimurembeje akaba ari yo mpamvu yagombaga kujya kuzihinduza hanze. Nyuma yo guhabwa amafaranga menshi ntajye kwivuza byatumye benshi batangira kwibaza ku burwayi bwe.



Magingo aya hadutse inkuru zihamya ko D'Amour Selemani atigeze arwara impyiko nk'uko yabitangaje ashaka inkunga n’ubufasha, ndetse amakuru akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko amafaranga uyu mukinnyi wa filime yahawe yahise ayagura imodoka n’ibindi bintu akimukira mu nzu nziza ndetse agakomeza ubuzima bwo kwinywera itabi n’inzoga ari kumwe n’abakobwa.

Ibi byatumye Inyarwanda.com dushaka kumenya amakuru nyir'izina y’ubu burwayi bwatangiye kuvugisha benshi. Twagerageje kuvugana na D'Amour ntibyadukundira, bituma twegera umwe mu babaye hafi D'Amour mu gihe yari arwaye atuganiriza uko byagenze. Uyu mugabo utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yatangaje ko D’Amour yarwaye akajya kwivuriza CHUK baza gusanga imwe mu ndwara afite harimo n’impyiko zitakoraga na gato.

d'amour

Abaganga bemeje uburwayi bwa D'Amour Selemani

D'Amour batangiye kumwitaho bamukorera “Kidney Dialysis”. Yagiye kwa muganga kenshi bakagerageza impyiko ze basanga zararwaye, cyane ko bamuvuraga rimwe mu byumweru bibiri muganga amumenyesha ko impyiko ze zirwaye bikomeye akeneye kujya kuzisimbuza. Nyuma bamwohereje mu bitaro bya gisirikare i Kanombe naho bamukorera bimwe n'ibyo CHUK bamukoreraga, icyakora rimwe bamukoreye “Kidney Dialysis” agarutse basanga impyiko zatangiye gukora gake.

Ibi byatumye D’Amour bongera inshuro bamukoreraga ubu buvuzi ziva kuri rimwe mu byumweru bibiri zijya kuri rimwe buri cyumweru. D'Amour yaravuwe impyiko zigenda zoroherwa ubona zikora noneho bamusubiza kuri 1 mu byumweru bibiri nabwo babona impyiko ziracyakora kugeza magingo aya D’Amour ageze aho akorerwa “Kidney Dialysis” rimwe mu kwezi kuko babona ko hari uburyo ari gukira.

N'ubwo ariko agaragaza ibimenyetso ko ashobora kuba agiye gukira, ntabwo abaganga bamwitaho baramumenyesha ko yakize gusa nanone ngo gahunda yo kujya guhinduza impyiko yo yabaye isubitswe kuko uyu mugabo bigaragara ko igihe cyose yakurikiza amabwiriza ya muganga akirinda imirimo ivunanye, inzoga ,itabi n’abagore akarya uko yabitegetswe ndetse akanywa n’amazi menshi ngo yakira atiriwe ajya guhinduza impyiko nk'uko benshi bamusabiraga ubufasha bakeka ko bizagenda.

d'amour

D'Amour Selemani yararwaye nyuma agenda yoroherwa ku buryo hari n'icyizere ko yitwaye neza yanakira uburwayi bwe

Uyu mugabo wabaye hafi D’Amour cyane na mbere y'uko abantu batangira kumufasha, ari mu bamurwanyeho amuvuza abantu batarabimenya. Yabwiye umunyamakuru ko nyuma yaje kumenya ko umurwayi we yaguze imodoka agendamo ndetse animuka aho yari atuye ajya gutura mu yindi nzu nziza. Yagize ati "Urebye ubuzima D’Amour abayemo ni ubuzima buri musore wese yakwifuza kubamo.”

Icyakora yatangarije umunyamakuru ko yababajwe n'ukuntu abantu bakomeje gufasha D’Amour bazi ko akeneye ubufasha bwo kujya kwivuriza hanze kandi mu by’ukuri hari ubuvuzi buri no kugenda neza hano imbere mu gihugu. Yatangaje ko uyu mukinnyi wa filime ntacyo byari kumutwara gutangaza uko amerewe, akanashimira abamufashije bityo ntibakomeze kumuhangayikira nyamara ubuvuzi bwe buri kugenda neza.

Uyu mugabo ubona ameze nk’umubyeyi mu gahinda kenshi yagize ati "Ikibabaje nta n'ubwo arakira, nk'ubu ko yongeye kujya mu nzoga, itabi n’abagore agatakaza amabwiriza yahawe na muganga aramutse yongeye akaremba noneho yafashwa na nde? Uyu musore ari kwihemukira ni uko yumva ko ntacyo bitwaye ariko yarihemukiye.”

d'amour

N'ubwo yari yatangiye koroherwa, D'Amour Selemani yakomeje gusabirwa inkunga ndetse aranayihabwa atangira kwitwa umutekamutwe

Kugeza ubu D’Amour byemejwe ko yatangiye koroherwa, yari acyakira inkunga y’abamufasha ngo arebe ko yazajya kwivuza mu gihugu cy’Ubuhinde guhinduza impyiko nyamara amakuru yizewe agera ku NYARWANDA agahamya ko zatangiye koroherwa igisigaye ari ukubahiriza amabwiriza ya muganga no kwivuza neza akaba ashobora gukira.  

Kugeza magingo aya ntiharamenyekana umubare w'amafaranga D'Amour Selemani yashyikirijwe nk'inkunga yewe na we ubwe ntacyo aravuga kuri ibi biri kuvugwa gusa turacyakomeza gushakisha uburyo twamuvugisha. Ubu D'Amour Selemani  afite imodoka agendamo ndetse yanamaze kwimukira mu nzu nziza i Gikondo aho abayeho mu buzima bwiza kurenza uko yari abayeho mbere bituma abantu bakeka ko yaba yarakoze ubutekamutwe kugira ngo abashe kugera kuri ibi byose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • damour5 years ago
    yihangiye imirimo nyine ntakundi gusa ntago arumuco mwiza. ubundi yavuganirwa na shadiya bigacamo ahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh. yigaye pe
  • pedro someone5 years ago
    Ndabona doctor yaremeje ko arwaye ikindi icyo gipapuro. Niba atari igihimbano kabisa ararwaye kandi akeneye impyiko kandi kwivuza kuriya birahenda ahubwo arware ubukira
  • kiyull5 years ago
    oh my God this is not great why do people have to always do this ? right now am speechless
  • Jay5 years ago
    Ibi byaba bibabaje ku muntu utari yakwizera no gukira. Ikimbabaje ni ukuntu mu minsi ishize nakoze inkuru ku mpyiko ica no kuri telvision nkoraho ngasaba abantu ko mubyo bavuga banatabariza D'Amour n'amashusho ndayafite. Ark iki mu mategeko n'icyaha gihanwa kuko byitwa ubujura bushukana.
  • Jimmy usengimana 5 years ago
    Oya.mubigaragara ararwaye.ahubwo yabonye atangiye koroherwa ndetse yabonye namafranga agirango yakize.gusa njye simbabajwe ninkunga natanze,ahubwo mbabajwe nuko atubahiriza inama za muganga.naho kuba yakivuza agasagura namafranga ashobora kumukura mubuzima butaryoshye ntabwo twabyinubira.kuko dufashije umuntu tukamubona afite ubuzima bwiza natwe twumva twishimiye igikorwa twakoze
  • Karenzi5 years ago
    Jyewe icyo mbona nuko abamuteye inkunga ntabwo babifiteho ikibazo kuko gufasha umuntu biva kumutima wutanga, iyo uwafashwaga akize atarajya aho yasabiye ubufasha biba ari amahirwe akomeye, uwatanze ubufasha yakwishimira, gusa ikibazo kiba kubamwita umutekamutwe, murashaka ko asubiza ubufasha yahawe? Mumureke umugabo naba yarabeshyaga niwe n'Imana ye bazisobanura, ikibazo wenda nuko atubahiriza amabwiriza ya muganga, niyongera kuremba ubwo Imana ye izashaka indi nzira inyuzamo yivuze,umuntu wiyaturiraho indwara atayirwaye aba akomeye mumutima, ibyo nibye mubimurekere,ariko icyo mpamya nuko Imana yamufashije, ntiyajya India for transplant! murakoze
  • kanamugire5 years ago
    ndabona Nina igipapuro cyamuganga kibyemeza ararwaye,mwegushinyagurira umurwayi ,ubwo no shyari kuko twamufashije mwabaye mute the twakoreye Imana ,imutabare akire
  • Jean chrisostome Nsanzintwari 5 years ago
    Mutohoze neza amakuru kuko uwo mwita mugenzi we wasanga arimo kumuharabika bitewe n'inyungu ze.
  • Myugariro5 years ago
    Natubahiriza gahunda za muganga turamushyingura da! ubufasha twatanze bwo ubwo nyine arikubugura itabi n'inzoga !! hahh sasa . mudutohoreze tumenye neza ukuri , ndumva bidasobanutse . nawe mumugereho.
  • samake5 years ago
    umuntu ukoresha dialyse koko murumva atarwaye? none se mwakwemera ko arwaye ari uko apfuye? ahubwo akurikize inama z'abaganga. utararwara akeka ko gukurikiza izo nama byoroha. nabyo bigora kubi
  • UmuhoZa cecile5 years ago
    Gukoresha facebook
  • confizo2505 years ago
    yallaaa!!! yewe noneho ndabyemeye kuba inyangamugayo biravuna koko mbega Selemani!!! cyakoza abagize umutima wokumufasha especial shadboo na rocky kirabiranya Imana izabihere umugisha





Inyarwanda BACKGROUND