Mu Rwanda abahanzi bakora ibishoboka byose ngo bashimishe abakunzi babo, inzira nziza yo gushimisha abakunzi b'abahanzi ni ukubaha ibihangano kandi byiza. Iyo abafana b'umuziki bakunze igihangano cyawe ntabwo ushobora kubiyoberwa cyane ko usanga cyigaruriye aho bacuranga indirimbo hose.
Guhera mu ntangiriro za 2019 twatangiye kujya tubagezaho indirimbo icumi ziba zarakunzwe cyane yaba ku ma radiyo, utubyiniro n'ahandi hose bacuranga indirimbo ndetse n'abantu bakazisaba. Iyi gahunda INYARWANDA yayitekereje nk'ikinyamakuru cyibanda cyane ku myidagaduro cyane cyane cyifuza guteza imbere ibihangano by'abahanzi nyarwanda by'umwihariko umuziki w'abanyarwanda, izajya ikorwa buri cyumweru.
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ICUMI ZIKUNZWE MU RWANDA
Mu cyumweru cya gatandatu cy'umwaka wa 2019 nyuma y'uko Inyarwanda.com
itoranyije indirimbo zacuranzwe cyane ku ma radiyo, mu tubyiniro n'ahandi
bacuranga indirimbo z'abahanzi b'abanyarwanda twahisemo kubatoranyiriza
indirimbo icumi z'icyumweru arizo twise "Inyarwanda Top10".
Inyarwanda Top10
Kugeza magingo aya ‘indirimbo Fine Girl ya The Ben ni yo ikiyoboye urutonde rw’indirimbo icumi zakunzwe mu Rwanda mu gihe Canga irangi ya Yvan Buravan na Active kimwe n’indirimbo 'Ko wakonje' ya Christopher zo zamaze kwinjira muri uru rutonde zitari zisanzwemo.
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ICUMI ZIKUNZWE MU RWANDA
TANGA IGITECYEREZO