RFL
Kigali

Impamvu 8 zituma umusore ashobora kureka umukobwa bakundanaga agakunda undi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/02/2019 16:21
1


Mu gihe urukundo rureba impande zombi, akenshi usanga abasore ari bo bafata iya mbere mu gutera intambwe yo gutangiza urukundo. Umusore ariko ashobora gutereta umukobwa byagera aho urukundo rushyushye akamureka agakunda undi.



Muri iyi nkuru turagaruka ku mpamvu 8 zishobora gutuma umusore mwakundanaga yisubiraho agahita atereta undi mukobwa mu buryo bwihuse.

1.  Kubona undi umutima we wifuza kurusha uwo yari asanganwe

Iki ni kimwe mu bintu bishobora gutuma umusore wakundaga umukobwa avanamo akarenge akikundira undi. Igihe atangiye gutereta umukobwa, hari imico ye, ubwiza bw’inyuma n’ibindi bitandukanye biba byamukuruye. Hari igihe ahura n’undi noneho umutima ukamukurura kuri we cyane akabona ni mwiza kurusha uwo asanzwe akunda ndetse hakabaho ubwo agereranya imico ya bombi akabona umushya niwe ukomeje kumwemeza cyane. Aha rero iyo agize amahirwe yo kubasha kwegerana na wawundi mushya bagashyikirana, hari igihe n’urukundo ruzamo akareka uwo yari asanganwe. Uku ni ukuri benshi batajya babasha kwakira, ariko hari igihe uwo ukunda abona undi akabona akuruta.

2. Iyo abonye impinduka

Umusore ashobora gutangira gukundana n’umukobwa hari ibyo azi akora mu buzima bwe bwa buri munsi, uko baganira, n’andi makuru atandukanye avuga uwo umukobwa bakundana ari we. Hari igihe abantu runaka bashobora kumuha amakuru cyangwa nawe ubwe akagenda abona hari ibintu runaka byahindutse ku mukobwa, akaba yahita yiyemeza kubivamo. Burya ngo abagabo ntibakunda umuntu uvuga inkuru idasa n’iyo bavuze ejobundi cyangwa ukaba wamuhisha ikintu runaka gikomeye cyerekeye ubuzima bwawe. Iyo abimenye ashobora kugutakariza icyizere cyangwa akabona wabaye mushya gukomeza kugukunda bikamugora.

3. Ntakubonamo ejo hazaza

Bibaho ko umusore mwakundana ndetse akakwishimira bikomeye ku buryo wizera koko ko mukundana urutazashira, nyamara we hakaba hari ingingo runaka abona zituzuye mu buryo buhagije byo kuba byaganisha ku gukomezanya ejo hazaza. Iyo abonye wa wundi wujuje ibyo umutima we wifuza byose, nta kizamubuza kugusezera.

4. Nta gahunda yo kubaka afite

Kuba umusore atinya cyangwa adateganya kubaka urugo biri mu bishobora gutuma ahinduranya abakobwa kuko nta gahunda ndende aba ateganya kuwo bari kumwe. Uku kutagira gahunda runaka mu rukundo bituma umusore atanatinya kureba abandi bakobwa kandi afite undi basanzwe bamenyeranye.

5. Imibonano mpuzabitsina

Iyi ni impamvu ikomeye cyane ituma abasore bava mu rukundo. Kuryamana nawe bishobora gutuma abona ko uko witwara kuri iyo ngingo bitazajya bimushimisha uko abyifuza. Kumuha ayo mahirwe yo kukugerageza muri ubwo buryo bishobora kukuviramo impamvu yo kubona ko burya atari wowe yashakaga.

6. Bishobora guterwa n’umukobwa

Hari abasore bakunda by’ukuri ndetse mu gihe yiyemeje gukunda umukobwa akumva nta mpamvu afite yo kureba hirya ariko umukobwa akaba ari we umunaniza. Mu gihe ukunda guhora ufite ibyo winubira, urakazwa n’ubusa, ufuha cyane cyangwa se ukaba nta cyizere wigirira n’ibindi bitandukanye, bishobora gutuma umusore arambirwa gukundana nawe. Ibi abiterwa no kumva utamushimisha ahubwo umuhangayikisha, agahitamo kwishakira undi umuha amahoro.

7. Ibyo yagushakagaho ntiyabibonye

Mu rukundo abantu bakururwa n’ibintu bitandukanye. Hari igihe umusore aba afite ibimugenza runaka ariko umukobwa we atabizi. Bimwe muri byo hari igihe atabibona agahitamo kwishakira undi. Hari igihe umusore aba yarateganyije ko umukobwa bakundana agomba kuba ari mutimawurugo, azi guteka, kumwitaho cyane wenda akabivanga no kuba ari umusirimu uzi gusohokera ahantu heza no kwambara neza. Iyo asanze atari ko ameze, ashobora guhitamo kujya gushaka undi.

8. Ntiyigeze agukunda by’ukuri

Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umusore yibwira ko agukunda nyamara bitari urukundo. Hari igihe yagukunda mu gihe yahemukiwe yumva afite irungu, nyamara izindi ngingo agenderaho ajya gukunda ntabone uko azitaho kubera iryo rungu. Iyo irungu rimaze gushira, ashobora guhumuka agatangira kubona ko atagukunda. Hari n’abasore bashobora gukundana n’umukobwa, akamubwira amagambo meza yose abaho ariko abizi neza ko nta gahunda y’urukundo afite.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kubwarugira thimote5 years ago
    Turamwifuriza umahoro kandi akomeze kugudutegurira heza hejo ha sport





Inyarwanda BACKGROUND