LoveSync ni agakoresho kavumbuwe n’abanyamerika gafasha kumenyesha uwo mwashakanye cyangwa umukunzi wawe ko ushaka gukora imibonanao mpuzabitsina mu rwego rwo kwirinda kubabazwa no guhakanirwa kandi winginze.
Kickstarter ni ubukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa 11
Gashyantare 2019, bugamije gukangurira abatuye isi gukoresha aka gakoresho kagufasha kumenya niba umukunzi wawe cyangwa uwo
mwashakanye yifuza ko mukorana imibonano mpuzabitsina. Mu minsi 3 gusa, hamaze
kwinjira ibihumbi bine by'amadolari y’Amerika aturutse mu bantu 84 bifuza kugakoresha.
Aga gakoresho gashyirwa ku ruhande ku gitanda cy’abashakanye cyangwa ababana nk’umugore n’umugabo kuri buri ruhande iburyo n’ibumoso. Aka gakoresho gakoze mu buryo hariho akantu uzajya ukandaho ushaka kubwira umukunzi wawe (uwo mwashakanye cyangwa undi mubana nk’umugore n’umugabo) ko wifuza gukorana imibonano mpuzabitsina nawe.
Iyo mwese mukanze kuri aka gakoresho gacana amatara afite ibara ry’icyatsi kibisi yerekana
ko mwese mwifuza gukorana imibonano mpuzabitsina, ibyo abakoze aka gakoresho
bavuga ko byoroshya mu gutangira igikorwa nyirizina.
Aka gakoresho kagamije gufata amahirwe hanze y’amahirwe ku buryo wakwegera umukunzi wawe ntarwikekwe ufite rwo kwangirwa gukorana nawe imibonano mpuzabitsina. Abakoze aka
gakoresho babiri bashakanye barimo Ryan na Jenn Cmich batangaje ko bari baratakaje ibyishimo by’urukundo
mu myaka 15 yose ishize, kuri ubu igisubizo cyabo bakibonye mu gukoresha aka
gakoresho.
Ryan na Jenn Cmich bavumbuye agakoresho ka LoveSync
Icyakora benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamaganye
aka gakoresho LoveSync bemeza ko kazakuraho uburyo karemano bwo gusaba
imibonano mpuzabitsina hagati y’abakundana cyangwa ababana nk’abashakanye kandi
bidakwiriye. Hari n’abavuga ko amadolari y’Amerika
57 kuri buri gakoresho, bagereranije nuko gakoreshwa gusa nyirako asaba umukunzi we cyangwa uwo yashakanye nawe gukora
imibonana mpuzabitsina ari mesnhi cyane.
Biteganijwe ko ubu bukangurambaga nibugenda neza taliki ya
13 Werurwe uyu mwaka hazaba hamaze gusarurwa 5,700$ by’amadolari y’Amerika abaguze utu dukoresho twa LoveSync batangire kuduhabwa kuva mu kwa munani uyu
mwaka.
Src: Business insider.gh
TANGA IGITECYEREZO