RFL
Kigali

HDR Murugu usanzwe avura akoresheje ibimera arashaka kuzanira abanyarwanda ubuvuzi bwe

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:31/01/2019 21:04
0


Murugu Peter uniyita HDR (Herbal doctor) ni umuvuzi ukoresha ibimera mu kuvura zimwe mu ndwara zananiranye. Akomoka muri Kenya ndetse avuga ko ubuvuzi akora bumaze kugirira akamaro cyane igihugu cye akaba yifuza kuza no kuvura abanyarwanda.



Uyu mugabo w’umunyakenya avuga ko aje mu Rwanda ku nshuro ya 3, inshuro ya mbere hakaba hari muri 2014 akaba agamije kwagurira ibyo akora mu Rwanda. Ati “Mu Rwanda hari amahoro n’umutekano ariko hari ikintu kimwe kibura, kandi nkaba nabasha kugikemura. Mvurisha ibimera bitunganyirizwa muri Kenya”

Murugu mu buvuzi bwe yita cyane ku ndwara zo mu nda nka amibe, igifu n’izindi zishamikiyeho. Ahamya ko hari abantu yahaye imiti muri Kenya bari bamaze koherezwa gusimbuza impyiko mu Buhinde ariko akabavurisha imiti y’umwimerere wo mu bimera ubu bakaba barakize neza. Avuga kandi ko avura indwara z’umunaniro ukabije, umuvuduko w’amaraso, asima, imitsi, igicuri, umusonga, indwara zo mu buhumekero, diyabete, prostate n’izindi ndwara nyinshi.

dr

Dr Murugu Peter

Ngo kugeza ubu ari gushakisha ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Rwanda ndetse akaba yaramaze gushaka inzu yo gukoreramo Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. Avuga ko icyo yakwibandaho cyane aramutse ahawe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda ari ugukora ubukangurambaga bw’uburyo abantu bakwiriye kwirinda indwara ziriho muri iki gihe ziterwa n’imirire mibi n’indi myitwarire ijyanye n’ibyo abarya bashyira mu mubiri byaba ibyo kurya cyangwa kunywa.

Abajijwe agashya yaba azanye, dore ko mu Rwanda n’ubundi hasanzwe abavuzi gakondo bakoresha ibimera, yavuze ko aje kuzuzanya n’abasanzwe bakorera mu Rwanda ndetse ngo hari n’igihe yazabona imiti ikoreshwa mu Rwanda adasanzwe akoresha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND