RFL
Kigali

Pastor Antoine Rutayisire yahamije ko akunda ubwenge bwa AmaG The Black, imitekerereze ya Diplomate, avuga n’abandi bahanzi nyarwanda akunda

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:31/01/2019 17:46
3


Pastor Antoine Rutayisire uyobora paruwasi ya Remera mu idina rya EAR ni umwe mu bapasiteri bazwi cyane. Kuri ubu yatangaje ko akunda umuziki n’ibintu bijyanye n’abahanzi, yemera cyane ubwenge bw’umuraperi AmaG The Black ndetse n’imitekerereze ya Diplomate nawe w’umuraperi. Yatangaje kandi abandi bahanzi akunze gukurikirana.



Uyu mupasiteri uri mu bubashywe kandi akaba ari inararibonye mu by’iyobokamana yatangaje byinshi byerekeye ubuzima bwe inyuma yo kuba ari pasiteri. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe, Rutayisire yabajijwe byinshi bitandukanye, agera no mu bijyanye n’imyidagaduro. Muri byo harimo imikino itandukanye n’ibindi.

Ygaize ati “Nkunda siporo, nkunda kwicara imbere ya televiziyo nkareba NBA… nkunda kwicara nkareba abantu bakina volley ndi ku kibuga…, iyo abantu bakina foot ariko atari bya bindi bijandajanda… nakundaga Manchester yari iri hafi y’aho nize. Yo na Liverpool zari zinyegereye, ubu nkunda Liverpool kuko muri ino minsi ihagaze neza.. nkakunda Barcelona kuko ikina umupira neza… njye nkurikira aho bakina neza, ntabwo nkunda ikipe sindi umufana, nkunda umukino ukinnye neza.”

Antoine

Pastor Antoine Rutayisire ni umwe mu bapasiteri bazwi kandi bubashywe mu Rwanda

Akomeza agira ati “n’abahanzi b’abanyarwanda rero, buriya ndabakunda cyane.. dufite abana nkunda baririmba nkumva… bishobora kugutangaza abo nkunda wenda ushobora gusanga atari bo watekerezaga.. burya nkunda wisdom (ubwenge) ya AmaG The Black… nkakunda philosophie ya Diplomate.. nkakunda imitoma ya ba Kitoko na ba Kinga James na ba Tom Close, nkakunda rwa rujwi rwa Knowless.. n’utundi tuntu nk’utwo mbese, njyewe ndi umu artiste..”

Uretse gukunda ibi by’abahanzi, Rutayisire ngo yanditse ikinamico zitandukanye. Yanditse kandi ibitabo bijyanye n’imyizerere, akaba ateganya gukomeza kwandika ibindi bitabo nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Ateganya kandi ko muri iki kiruhuko cy’izabukuru azajya mu ishuri rya muzika akiga gucuranga gitari, yige ururimi atari asanzwe azi, ateganya no gushaka ikipe yajya atoza. Ateganya kandi gusura abantu cyane no kujya yumva indirimbo, ubundi ngo ‘ashaka kwigira neza’ nk’uko Bruce Melody yabiririmbye, dore ko yizeye kuzasaza neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Regina5 years ago
    Woww Ndagukunda cyane Umushumba wanjye! Ufite ubwenge nkubwabSalomon
  • Teddy5 years ago
    Pastor Imana yo mu ijuru iguhe umugisha nkuwo yahaye Abraham. Njye ngufataho icyitegererezo mu gukemura impaka,gukunda abana,kuba umubyeyi wuzuye impuhwe udahanana uburakari,no kwicisha bugufi.mu mwaka wa 2000 muri lycee Notre dame de cîteaux ubwo wari president w'inama yababyeyi wakemuye ikibazo cyabana bari birukanwe nk'umubyeyi. Imana y'amahoro ikomeze kukurinda no kukongererera sagesse nk'iya Salomon.
  • Claire 5 years ago
    Pastor uranezeza. Imana ikurinde





Inyarwanda BACKGROUND