RFL
Kigali

Choeur International izashimisha abanyarwanda kuri Saint Valentin mu muziki w'umwimerere, couple yambaye neza izahembwa

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:31/01/2019 15:24
0


Tariki 14/02 ni itariki benshi mu bakundana bizihiza nk’umunsi wabo, benshi bagasohokana bakajya kwishimira ibyiza by’urukundo. Choeur International et Ensemble Instrumental yateguye ibirori byo kwifatanya n’abakundana n’abantu bose muri rusange kuri uyu munsi w’abakundana.



Tariki 14/02/2019 benshi bakundana cyangwa n’abandi babyifuza bizihiza uyu munsi basohokana, bashaka ahantu bagirira ibihe byiza. Ni muri urwo rwego Choeur International nayo itigeze yibagirwa abakunzi b’umuziki, yaba uwa classique, pop ndetse na RnB. Iyi korali imaze gushinga imizi mu mitima y’abazi iby’umuziki yateguye indirimbo zitandukanye zirimo iz’abahanzi bakunzwe cyane.

choeur

Choeur International yiteguye kuzashimisha abakunda umuziki kuri Saint Valentin

Muri izo ndirimbo harimo izatunganyijwe mu buryo bw’umwimerere na bamwe mu baririmbyi ba Choeur International. Harimo kandi indirimbo za karahanyuze zikundwa n’umubare utari muto w’abanyarwanda, hakiyongeraho iz’abahanzi bakunzwe nka Christopher, Masamba, John Legend. Mariah Carey n’abandi batandukanye. Akandi gashya ni uko muri iki gitaramo hazaba harimo acapella, indirimbo zaririmbwe n’abahanzi ku giti cyabo nka Mutimukeye Flora, Nicole Irakoze, itsinda The Bright Five Singers, hamwe n’abacuranzi nka NDOLI NDAHIRO Pacis Eusèbe, Joachim KABEZA n’abandi benshi bose baherekejwe na Choeur International.

choeur

Bamwe mu baririmbyi bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo

Iki gitaramo cyiswe “Valentine’s Day Concert” kizaba ku wa 14 Gashyantare 2019 ku munsi nyirizina wahariwe abakundanye muri Grand Legacy hotel; iherereye i Remera, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00). Kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 frw) mu myanya y’imbere (VIP), ibihumbi bitanu  mu myanya isanzwe (5,000frw) n’ibihumbi umunani (8,000frw) kuri couples. Kugeza ubu ushaka kugira itike yo kuzinjira muri iki gitaramo , wajya kuyibariza muri Economat, muri Librairie Saint Michel ndetse no kuri hotel Grand Legacy. Muri iki gitaramo kandi hazaba harimo udushya nk’aho hazatangwa igihembo kuri couple izaba yahize izindi mu kwambara ndetse no guseruka neza. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND