Kigali

Waba uterwa ipfunwe n’uruhu rwawe kuko ubona rugenda rusaza imburagihe? Dore ibyagufasha

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:1/02/2019 7:11
1

Niba nawe uri mu batangiye kubona ibimenyetso byo gusaza k'uruhu rwawe; bishobora kuba uruhu ubona rutangiye gukweduka, iminkanyari, kwipfunyarika k’uruhu rwo ku maso n’iminwa n’ibindi bigaragaza gusaza. Hari inama wakurikiza ukaba wakwirinda ibi byose.Bimwe mubyo wakwikorera mu kurinda uruhu gusaza:

Irinde kujya ku zuba ryinshi. Izuba riza ku mwanya wa mbere mu bintu bitera cg byongera iminkanyari. Mu rwego rwo kurinda uruhu rwawe gusaza, irinde kujya ku zuba ryinshi, mu gihe ari ryinshi cyane ni byiza kuguma aho ritakugeraho cyane. Ikindi ushobora gukora ni ukwambara amataratara arinda izuba (sunglasses) igihe ugiye ku zuba ryinshi.

Kunywa amazi menshi ahagije. Umwuma mu mubiri uza ku mwanya wa kabiri mu byongera iminkanyari cyane. Mu rwego rwo gutuma uruhu rwawe ruhora ruherereye kandi rukagumana ubushobozi bwo gukweduka, rukeneye amazi ahagije buri munsi. Iyo umubiri wawe udafite amazi ahagije, uturemangingo dutangira gukanyarara bityo iminkanyari igatangira kugaragara ku ruhu hanze.

Kunywa amazi, hagati ya litiro 1 n’2 bizarinda uruhu rwawe gusaza mu buryo butangaje.

Gusinzira bihagije. Iyo uryama igihe gito cg kidahagije, umubiri utangira gukora imisemburo ya cortisol – uyu musemburo ugabanya uturemangingo tw’uruhu. Iyo uryamye amasaha ahagije umubiri ukora umusemburo uzwi nka Human Growth Hormone (HGH), ufasha uruhu guhorana ubushobozi bwarwo; nko gukweduka, guhora rutoshye bityo ntiruzane iminkanyari. Gusinzira amasaha ahagije bizakurinda kandi guhora wumva unaniwe n’uruhu rwawe ruhore rukeye.

Kurya indyo yuzuye. Kurya ibikungahaye kuri vitamin, cyane cyane vitamin E ni ingenzi mu kurinda uruhu gusaza. Mubyo urya, ni ngombwa kwibanda cyane ku mboga, imbuto n’utubuto duto kuko birinda gusaza, kubera bikize cyane ku birinda n’ibisohora uburozi mu mubiri (antioxidants).

Irinde stress n’ibishobora kuyigutera byose. Igihe cyose ugize stress umubiri usohora umusemburo wa cortisol, ugabanya imikaya y’ingirangingo ziri munsi y’uruhu. Ibi bituma uruhu rwawe rusaza byoroshye ndetse n’iminkanyari ikaza vuba.

Koga mu maso n’amasabune kenshi cyane. Isabune n’ibirungo bimwe na bimwe bigabanya ibisanzwe birinda uruhu n’ibituma ruhora ruhehereye birinda iminkanyari. Uko wogamo kenshi n’isabune niko ugenda ubigabanya cyane. Ni byiza guhitamo isabune woga mu maso, ukurikije niba irimo moisturisers.

Mu gihe cyose wiriwe ku zuba cg wisize ibindi byinshi ni ngombwa koga mu maso mbere yo kuryama

Irinde kunywa itabi. Itabi rigira ibibi byinshi bitandukanye ku buzima nk'uko twagiye tubibona, ritera kandi uruhu gusaza mu buryo bwihuse binyuze mu kugabanya amaraso n’intungambiri bigera ku ruhu. Ibi bituma uruhu rutakaza ubushobozi bwo gukweduka no koroha. Kunywa itabi kandi bituma iminkanyari iza vuba, munsi y’amaso ndetse n’iminwa igasaza cyane.

Mu gusoza, ibi nibyo by’ingenzi wagakwiye kuzirikana mu gihe wifuza kurinda uruhu gusaza. Mu gihe uteganya gukoresha ibintu bitandukanye bikoreshwa mu kurinda uruhu gusaza, ni byiza kubanza kugisha inama muganga uzobereye mu ndwara z’uruhu (dermatologist), akaba yakugira inama y’imiti wakoresha.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanuel Ngendakumana 2 years ago
    Amazi ningenzi kubuzima bwacu,, none mbaza kugira intuguta ubushuhe mumubiri utagwaye bitegwa Niki?Inyarwanda BACKGROUND