RFL
Kigali

BASKETBALL: Kuri uyu wa Kane harakomeza imikino y’Intwari 2019 amakipe nka REG BBC na Patriots BBC agaruka mu kibuga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/01/2019 20:53
0


Kuri uyu wa Kane tariki 31 Mutarama 2019 nibwo mu ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) bakomeza imikino y’umunsi wa kabiri w’irushanwa ry’Intwari 2019 aho Espoir BBC iri kumwe na REG BBC naho Patriots BBC igacakirana na APR BBC.



Iyi mikino izatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) muri sitade nto ya Remera. Umukino wa mbere uzahuza Espoir BBC na REG BBC mu gihe Patriots BBC izacakirana na APR BBC saa mbili z’umugoroba (20h00’).

Espoir BBC na REG BBC ni amakipe yombi ari mu itsinda rya mbere (A) aho ikipe ya REG BBC iyoboye itsinda n’amanota abiri (2) yakuye kuri 30 Plus BBC nyuma yo kuyitsinda amanota 143-36. Ku munsi wa mbere kandi ikipe ya Espoir BBC yatsinze 30 Plus BBC amanota 119-44.  Espoir BBC iri ku mwanya wa kabiri kuko izigamye amanota 75 bityo REG BBC ikaba izigamye amanota 107 mu mukino umwe bamaze gukina kuri buri kipe. Aya makipe yombi anganya amanota azacakirana kugira ngo hamenyekane ikipe igomba kuyobora itsinda.


REG BBC iraba inaboneraho kwitegura imikino y'igikombe cya Afurika iri muri Gashyantare 2019

Mu itsinda rya kabiri (B), Patriots BBC ifite umukino na APR BBC saa mbili z’umugoroba (20h00’). Muri iri itsinda, Patriots BBC iri ku mwanya wa mbere n’amanota abiri (2) yakuye kuri UGB iyitsinze amanota 100-82.

APR BBC nayo ifite amanota abiri (2) yakuye kuri UGB iyitsinze amanota 79-73 mu mukino wa mbere mu itsinda (B). N'ubwo amakipe anganya amanota (2), Patriots BBC iri imbere kuko izigamye amanota 18 mu gihe APR BBC izigamye amanota atandatu (6) mu mukino umwe buri kipe yakinnye.

Kwinjira kuri iyi mikino ni amafaranga y’u Rwanda igihumbi (1000 FRW) mu myanya yo hejuru mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda (3000 FRW).

Dore uko amakipe agomba guhura:

Kuwa Kane tariki 31 Mutarama 2019:

-Espoir BBC vs REG BBC (Petit Stade Remera, 18h00’)

-Patriots BBC vs APR BBC (Petit Stade Remera, 20h00’)


Dore uko gahunda iteye     






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND