RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Martine

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:30/01/2019 20:22
4


Izina Martine rifite inkomoko mu ririmi rw’ikilatini, rikuznwe kwitwa ab’igitsina gore, rikaba risobanura ‘imana y’intambara’.



Imiterere ya ba Martine

Martine ni umunyembaraga, agaragara nk’utuje, utavuga menshi kandi wigirira icyizere. Ni umutnu ukunda ibinu bigiye ku murongo umwe kandi akaba akunda gutegeka. N’ubwo rimwe na rimwe yakwikekaho ko hari ukuntu hari ibyo adashoboye, ntibimubuza kwigirira icyizere no kumva ko hari ibintu bikomeye ashoboye. Azi gufata inshingano kandi agakora ibyo ashinzwe cyangwa ibyo yiyemeje neza, agendera kuri gahunda kandi ibintu bye byose biba biri ku murongo, arakora cyane kandi agakunda ibintu bikozwe neza cyane. Usibye kwikoresha we ubwe, Martine agira n’impano yo gukoresha abandi. Azi gushoshoza no gufata imyanzuro, agira indangagaciro zikunze kuboneka mu bagabo kurusha mu bagore.

Aba akomeye ku byo yiyemeje kandi ntabwo byoroha kuba wamukoresha mu nyungu zawe. Ntabwo yihanganira akarengane kandi ashobora kugaragaza amahane igihe aketse ko haba hari ubusumbane buri gukorwa mu bintu runaka. Agira amahane atari menshi cyane kandi ntabwo yakorohera cyane cyane iyo hari icyo ukoreye umurynago we cyangwa abandi akunda kitamushimishije, gusa nanone arifungura iyo bigeze ku ngingo yo kwiyunga n’uwo baba batameranye neza cyangwa bafite ibyo batumva kimwe.

Agira ubuntu kandi akita ku bucuti bwe n’abandi bantu, aba ahari igihe insuti ze zimukeneye. Iyo akiri umwana, aba akundwa na benshi kandi ari umwana wita ku nshingano. Ntabwo akunda ibikinisho n’indi mikino abandi bana bo mu kigero cye bakunda, aba yifuza gushimisha abamuri hafi ndetse agashaka ko bamukunda cyane, akora ibyo ashoboye byose ngo umubano we n’ababyeyi be ntuzemo agatotsi. Yanga amahane n’amakimbirane kubera ko muri kamere yishimira ibijyanye no gukundana. Akunda ibintu bikozwe neza cyane ku buryo ashobora kumara amasaha menshi ari gutunganya ikintu kugeza ku rwego gikozwe neza cyane uko abitekereza. Akunda amahoro n’imibanire myiza, agakudna ibintu biryoheye ijisho.

 Mu rukundo, Martine aratoranya cyane, aba afite utuntu twinshi cyane abanza kurebaho kandi agashaka ko ibintu bimera uko abyifuza. Hari igihe aba yifuza kuba ari we waba uyobora mu rukundo, gusa we siko aba abibona ahubwo aba yumva ari uko ibintu bikwiye gukorwa, rimwe na rimwe akaba yakwibagirwa ko ari kubangamira umudendezo w’umukunzi we. Akunda kunenga abantu ku buryo hari n’igihe hari abo yakomeretsa. Kugira urukundo rwuzuyemo amahoro n’umunezero ni ibintu nkenerwa kuri we kandi kugira umuryango ni ib’ingenzi cyane kuri we. Ni umukunzi wita ku bintu kandi akaba n’umubyeyi mwiza igihe afite abana.

Imwe mu mirimo yifuza gukora harimo kwigisha, ubuzima bwo mu mutwe, icungamutungo, n’ibindi bijyanye n’icungamari. Martine aba yizera ko umuryango we uza mbere ya byose ndetse na mbere y’akazi, akazi gatuma atabona umwanya uhagije wo kwita ku muryango we ntikamushishikaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aliciah5 years ago
    Wawouuh ibi nukuri peee nzi uwitwa Martine wujuje ibi byose...please mwazaduhaye nubusobanuro bw'abitwa ba Alice..Murako.
  • Dukundane martine3 years ago
    Ndabyujuje peee nta nakimwe kivuye mooooo woooww
  • Dukundane Azizi Emma Martine 1 year ago
    Wooooo, kuri Martine ndabyujuje byose ntana kumwe kibuze mooo, noneho munsobanurire Azizi, ndemehe weeeee
  • INGABIRE Martine3 days ago
    Nibyo rwose nanjye ndabyujuje murakoze cyane





Inyarwanda BACKGROUND