RFL
Kigali

HEROES CUP 2019: Rayon Sports yaguye miswi na AS Kigali, Nsabimana Eric Zidane abona ikarita itukura-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/01/2019 22:20
1


Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na AS Kigali banganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri w’irushanwa ry’Intwari 2019, umukino Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali yaboneyemo ikarita itukura.



Ni umukino ikipe ya AS Kigali yatangiye iri hejuru mu mikinire bitewe n'uko Masud Djuma uyitoza yari yize uburyo bwo gukoresha abakinnyi benshi hagati mu kibuga nk’uko Rayon Sports isanzwe ikina.


Nsabimana Eric Zidane yahawe ikarita itukura


Ntamuhanga Thumaine Tity kapiteni wa AS Kigali umukinnyi uhagaze neza muri iyi minsi

Nyuma y’iminota 45’ y’igice cya mbere, AS Kigali yaje n’ubundi ishaka gukomeza gukina umukino wayo wihuta ushingiye hagati mu kibuga ariko baza gushegeshwa n’ikarita itukura yahawe Nsabimana Eric Zidane ubwo yari amaze gukorera ikosa kuri Mugisha Gilbert.


Iradukunda Eric Radou (Ibumoso) ahanganye na Niyomugabo Claude (Iburyo) umukinnyi wa AS Kigali yahozemo

Nyuma yaho nibwo Rayon Sports yatangiye kubasatira cyane inongera amashoti agana mu izamu biba amahire kuri AS Kigali yari ifite Shamiru Bate wari uhagaze neza mu izamu.

Irambona Masud Djuma umutoza mukuru wa AS Kigali yari yafashe ikipe yabanjemo atsinda APR FC arongera ayigarura uko yakabaye ayihuza na Rayon Sports yahoze atoza akanayihesha igikombe cya shampiyona 2016-2017.

Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 yabanje mu kibuga kuko Bimenyimana Bonfils Caleb wagiye hanze y'u Rwanda yasimbuwe na Ndayisenga Kevin naho Mugisha Francois Master abanzirizwamo na Ndatimana Robert.


Manzi Thierry imbere ya Nshimiyimana Ibrahim

Mu gusimbuza, Robertinho yinjije Mugisha Gilbert akuramo Ndatimana Robert, Jonathan Raphael asimbura Ndayisenga Kevin mu gihe Eric Rutanga Alba yasimbuye Irambona Eric Gisa wagize ikibazo cy’imvune.


Irambona Eric Gisa (17) yagize ikibazo asimburwa na Eric Rutanga Alba


Farouk Ruhinda Saifi agurukana umupira hagati mu kibuga

Ku ruhande rwa AS Kigali, Twizeyimana Martin Fabrice asimbura Nshimiyimana Ibrahim, Benedata Janvier asimbura Ishimwe Kevinnaho Frank Kalanda asimbura Farouk Ruhinda Saifi ku munota wa 90+4’.


Umukino wagaragayemo amahane


Ntate Djumaine agurukana Niyonzima Olivier Sefu (21)


Niyomugabo Claude ku mupira akurikiwe na Kevin Ndayisenga

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports XI: Mazimpaka Andre (GK, 30), Iradukunda Eric Radou 14, Irambona Eric Gisa 17, Manzi Thierry (C,4), Habimana Hussein 20, Niyonzima Olivier Sefu 21, Ndatimana Robert 6, Donkor Prosper Kuka 8, Ndayisenga Kevin 10, Bukuru Christophe 18 na Sarpong Michael 19.


AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK,1), Ntamuhanga Thumaine (C,12), Harerimana Rachid Leon 3, Niyomugabo Claude 4, Ngandou Omar 2, Bishira Latif 5, Ntate Djumaine 6, Ishimwe Kevin 17, Nsabimana Eric Zidane 14, Ssentongo Farouk Ruhinda Saifi 10, Nshimiyimana Ibrahim 7


11 ba AS Kigali babanje mu kibuga nta mpinduka zabayemo ugereranyije n'abahuye na APR FC

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umufana5 years ago
    Muri royon hagomba ibinu bitatu: 1:kuganiriza abakinyi cyane kuri radu akajya yubura amaso vuba agatanga umupira. 2/ kubanzamo ikipe yarangije mu igice cya 2 ariko No11,10 na sarupong bakabanzanamo. 3/kubwira abakinnyi bagahererekanya umupira vuba vuba. na kwiharira umupira ucenga cg ugenda urugendo runini ushoreye umupira mukibuga.niko iraya kipe yakuyemo mumansinda yadukinishije Igikombe uzarebe ko tutagitwara.





Inyarwanda BACKGROUND