RFL
Kigali

Bigizi Gentil (Kipenzi) yasohoye indirimbo nshya 'Umugoroba' ivuga akarengane Yesu yagiriye ku musaraba-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/01/2019 18:26
1


Bigizi Gentil ari we Kipenzi ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Yesu arabaruta, Ntacyo mfite, Imvugo yiwe n'izindi, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Umugoroba' igaruka ku karengane Yesu Kristo yagiriye ku musaraba.



Bigizi Gentil ni umuhanzi nyarwanda ukunze kuririmba indirimbo zivuga ibigwi Yesu Kristo. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Bigizi Gentil yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ye nshya 'Umugoroba' ashaka kuririmba akamaro k'umusaraba. Yunzemo ko yashakaga kuvuga akarengane Yesu Kristo yagiriye ku musaraba. Yadutangarije ko mu gihe kitarambiranye, amashusho y'iyi ndirimbo azaba yageze hanze.


"Hari nimugoroba, unaniwe hadakurikijwe amategeko. I Getsemani wari unaniwe ariko byari ngombwa ngo upfe, byari ngombwa ko ncungurwa. Bagukubise bakora inkoni ibabaza. Bakwambitse ubusa, bakurega ibinyoma, baragushinyagurira kandi bakubeshyera. Ni iki cyatumye utikiza kandi ijambo ryawe rikiza?. Mbese ko wari kuvuga rimwe, umuriro ukamanuka bagashya. Iyo wongera kuvuga ingabo zikamanukira rimwe. 

Ibyo byose warabiretse kugira ngo uncungure. Rimwe hari umugabo warenganye ku bwanjye, Yesu yararenganye. Mu mategeko y'abayuda ntibyari byemewe gufata umunyabyaha saa kumi n'ebyiri zirenga. Yafashwe n'abatambyi bakuru mu mwanya wa Polisi,...Bamukubise inkoni ataratsindwa n'urubanza, nabyo ntibyari byemewe. Yaciriwe urubanza n'abacamanza 3 kandi baragombaga kuba 23." Aya ni amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo nshya 'Umugoroba' ya Kipenzi.

UMVA HANO 'UMUGOROBA' INDIRIMBO NSHYA YA BIGIZI GENTIL








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • clementine uwizeyimana4 years ago
    Nibyiza gutekerereza urubyiruko icyaruteza imbere





Inyarwanda BACKGROUND